Gaz Methane yo mu Kivu yitezweho kugabanya ibicanwa byangiza ikirere

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ko bimwe mu bizagabanya ibicanwa bikomoka ku biti, ari Gaz Methane izatangira gucukurwa mu kivu mu mwaka wa 2027.

Biteganyijwe ko Gaz Methane yo mu Kivu izatangira kuboneka mu 2027
Biteganyijwe ko Gaz Methane yo mu Kivu izatangira kuboneka mu 2027

Mu biganiro bagiranye kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025 mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Uwamariya yavuze ko kutagira Gaz ihagije mu gihugu bituma 75% by’Abanyarwanda bacana inkwi.

Ingo zicana inkwi zingana na 75%, izicana amakara zingana na 18.8%, Ingo zicana Gaz cyangwa Biogaz zingana na 5.4%, ingo zicana ibisigazwa by’ibihingwa zingana na 0.6% naho izicana ibindi zikaba 0.1%.

Ati “Gaz Methane tuyitezeho igisubizo ku bacana ibicanwa byangiza ikirere, ubwo ni amakara n’inkwi, dukurikije uko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ibitugaragariza mu mwaka wa 2027 izaba yatangiye kuboneka, icyo gihe izatangira kugera ku bigo binini.”

Ikindi Minisitiri Uwamariya yagaragaje nk’igisubizo ni ibigega bya Gaz yo gutekesha u Rwanda rurimo kubaka biherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, bizaba bifite ubushobozi bwo guhunikwamo litiro Miliyoni 17 n’ibihumbi 100 byayo.

Yungamo ko u Rwanda rubashije kugabanya ibicanwa bikoreshwa mu bigo by’amashuri no mu bindi bigo binini, byafasha Igihugu kugabanya ibicanwa bihumanya ikirere ku kigero cyo hejuru, kuko byagaragaye ko ibigo by’amashuri biza ku isonga mu gukoresha inkwi ku kigero cya 45.2 % by’izikenerwa mu Gihugu.

Ati “Urumva ko bihinduye uburyo bwo guteka, ibiti byarengerwa mu Rwanda ari byinshi cyane”.

Nubwo muri gahunda yo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku biti Inzego bireba zose zikorana, ariko nk’uko imibare ya EICV7 yabigaragaje inzira iracyari ndende, ndetse hakenewe n’ingengo y’imari nyishi ngo bigerweho.

Nk’uko EICV7 yabigaragaje, ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije (Gaz na Biogaz) n’ubwo ziyongereye zikava kuri 1% muri 2017 zikagera kuri 5,4% mu 2024, ziracyari nke.

Abagitekesha inkwi mu mijyi babarirwa muri 34% mu gihe mu cyaro ari 93%.

Amakara ni yo yiganje mu mujyi kuko akoreshwa n’ingo 51%, ariko mu cyaro ni 6% gusa.

Ingo ziri mu Mujyi wa Kigali zitekesha Gaz zingana na 23%, mu gihe izitekesha amakara ari 59% naho abagitekesha inkwi ni 17%.

Minisitiri Uwamariya asobanura ibyo kugabanya ibicanwa bikomoka ku biti
Minisitiri Uwamariya asobanura ibyo kugabanya ibicanwa bikomoka ku biti

Icyegeranyo giherutse gukorwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo cyerekanye ko ibigo by’amashuri byinshi bigaburira abana bikoresha inkwi, kandi nta buryo bufatika bwo kuzirondereza buhari.

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko mu 2021 muri Kigali hinjiraga imifuka y’amakara ibihumbi 61 buri cyumweru, bituma ingano nini y’amakara acanwa mu gihugu yiganza mu Murwa Mukuru.

Ikindi cyagaragaye ni uko resitora n’amahoteli na byo bikoresha cyane cyane inkwi n’amakara, n’ubwo ari na zo ziza ku isoga mu gukoresha na Gaz.

Ministeri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko hakenewe ishoramari rya Miliyari 1,37 z’Amadolari kugira ngo mu 2030, Igihugu kizabe kimaze kugabanya ikoreshwa ry’amakara rigere kuri 42%.

Ikindi ni uko Minisitiri yavuze ko abikorera nabo bakangurirwa gushora imari muri iyi gahunda.

Abasenateri babajije igituma Gaz ikomeza guhenda ku isoko

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yabajije impamvu Gaz ihenda bityo umuturage akaba atabasha kuyigondera, ndetse n’icyo Leta izamufasha mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Gaz y’ibiro 15 iragura ibihumbi 25, umuturage ntabwo yashobora kuyigura, ikindi biciro Leta yashyizeho bya Gaz ntibyubahirizwa, uyu muturage murabona atazakomeza kwangiza ibidukikije ndetse anacana ibihumanya ikirere?

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ihenda rya Gaz rituruka ku kuzamuka kw’Idolari, no ku bindi bicuruzwa.

Ati “Gaz ihenda kuko ituruka hanze y’Igihugu, murabizi ko mu gihugu ntayo dufite, izamuka ry’igicuru rituruka ku kwiyongera kw’Idolari kimwe n’ibindi bicuruzwa”.

Ku ruhare rwa Minsiteri y’Ibidukikije, Minisitiri Uwamariya yavuze ko hashyizweho gahunda yo kugeza ku baturarwanda amashyiga arondereza ibicanwa mu buryo burimo nkunganire. Hari imishinga inyuranye yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Inkwi ziracyakoreshwa ku kigero kiri hejuru
Inkwi ziracyakoreshwa ku kigero kiri hejuru

Mu 2024, ingo 361,850 zari zimaze kubona amashyiga agezweho zifashijwe na Nkunganire ya Leta binyuze mu mushinga wa ‘Tekera Heza’. Muri uwo mushinga Leta yishyurira abaturage 70% by’igiciro cy’ishyiga, umuturage akiyishyurira 30%.

Umushinga wa Nkunganire watangiye kugeza ku baturarwanda amashyiga arondereza ibicanwa ndetse n’ibikoresho bya Gaz, izagera mu ngo zisaga 500,000.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na REG ifatanyije na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), ku nkunga ya Banki y’Isi.

Abakoresha Gaz baracyari bake
Abakoresha Gaz baracyari bake

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka