Gatunda: Urubyiruko rukomoka ku bafite ubumuga rurasabwa kwigirira icyizere

Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe (NOUSPR) urasaba urubyiruko rufite ubumuga n’urwacikishirije amashuri rwo mu Murenge wa Gatunda rwigishwa umwuga w’ubudozi kugira icyizere cy’ubuzima kubera ko hari ababari iruhande.

Hari kuwa 12/12/2014 ubwo NOUSPR yabashyikirizaga impano mu rwego rwo kwifatanya nabo mu minsi mikuru.

Nk’uko byemezwa na Badege Sam, uhagarariye NOUSPR, ngo kwifatanya n’uru rubyiruko ahanini barwifuriza iminsi mikuru myiza byatewe n’uko bo batagira ubitaho. Kwifatanya nabo rero ngo ni ukubagaragariza ko batari bonyine bityo bakwiye kugira icyizere cy’ubuzima.

Badege yasabye uru rubyiruko kwigirira icyizere.
Badege yasabye uru rubyiruko kwigirira icyizere.

Kuva uyu mushinga watangira gukorana n’uru rubyiruko rwabumbiwe muri koperative “Gira umwete ukore” hari byinshi byahindutse cyane ku buzima bw’abafite ubumuga.

Perezida w’iyi koperative, Pasiteri Shyirakera Dionese avuga ko ubu nta w’ufite ubumuga ugisabiriza. Ngo hari n’ababonye imiryango ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi nko kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, gushakirwa amacumbi no korozwa amatungo magufi.

Kaneza Chantal avuga ko kuba biga uyu mwuga byabafashije kwirinda ibishuko birimo n’ingeso y’ubusambanyi, kandi bakaba bawutezeho kwiteza imbere.

Bahawe impano za Noheri.
Bahawe impano za Noheri.

Uretse kwigisha uru rubyiruko rugera kuri 47 umwuga w’ubudozi, koperative “Gira umwete ukore” inafite ubuhinzi bw’inanasi ndetse n’ubworozi bw’inzuki.

Umuryango NOUSPR ukaba wemeye kubongerera imashini z’ubudozi, kubaha amahugurwa bakabahembera n’abarimu ndetse no kubakodeshereza inzu yo gukoreramo. Mu mpano uru rubyiruko rwahawe harimo imipira yo kwambara iriho ubutumwa bwo kubifuriza Noheri nziza, ibikapu byo gutwaramo amakaye, inkweto n’isabune.

Banabonye umwanya wo gusangirira hamwe.
Banabonye umwanya wo gusangirira hamwe.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka