Gatunda: Abagore basigaye barara amarondo kubera abajura b’amatungo

Abaturage b’umurenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare bavuga ko barembejwe n’abajura cyane ab’amatungo. Ibi ngo bituma hari n’abagore barara hanze barinze amatungo yabo.

Mukamuvoma Jacqueline utuye mu mudugudu wa Muhabura akagali ka Nyarurema avuga ko ubu atakiryama ahubwo asimburana n’umugabo we ku kiraro cy’inka Leta yamuhaye ngo itibwa kandi ariyo atezeho amakiriro.

Ngo umugabo arabanza akaryama byagera nka sa sita z’ijoro akabyuka, umugore nawe akajya kuryama. Aboneraho gusaba ko abajura bafatwa bajya bahanwa bikomeye cyane.

Amaze kugezwaho iki kibazo cy’abajura ubwo yifatanyaga n’abaturage b’uyu murenge mu kwezi kwahiriwe imiyoborere, guverineri w’intara y’uburasirazuba Odette Uwamariya yavuze ko kigiye gufatirwa ingamba zikomeye.

Ngo inka nyinshi zibwa ni izatanzwe muri gahunda ya girinka n’ubudehe. Ibi ngo bikaba rimwe na rimwe bigirwamo uruhare n’abaveterineri ndetse n’abazihawe. Uyu muyobozi yemeza ko uzafatirwa muri iki cyaha azahanwa bikomeye kugira ngo abere abandi urugero.

Guverineri Odette Uwamariya yabizeje gukemura ikibazo cy'ubujura.
Guverineri Odette Uwamariya yabizeje gukemura ikibazo cy’ubujura.

Agira ati “Izi nka za girinka n’iz’ubudehe abazihawe bagomba kuzifata neza zikabateza imbere. Akenshi ubwabo nibo bazigurushiriza kandi ba veterineri ntacyo bakora nyamara ziri mu nshingano zabo. Uzafatwa azabihanirwa abere abandi urugero.”

Inka nyinshi zibarizwa mu murenge wa Gatunda ni izatanzwe muri gahunda ya girinka n’ubudehe. Inyinshi mu zibwa ngo ni izigurishwa na banyirazo kugira ngo batinde kwitura aho agurisha inka nkuru akaguramo intoya.

Uretse ubujura bw’inka ngo n’andi matungo aribwa dore ko n’ingurube batayitinya aho ngo bayitamika ubugari ngo itavuga bagahita bayikata ijosi.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuyobozi nibugire uko bufasha abo baturage kuko burya umuntu ugutwaye agatunga nukuri aba agusize ahaga ,ariko kandi abashinzwe amarondo bakabaye aribo bafata iyambere mu kurindira umutekano aba baturage

karenzi yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka