Gatsibo: Yasanzwe mu giti yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Bizumuremyi Jean Marie Vianney bakunda kwita Ntare w’imyaka 39 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Akavumu, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro, mu gitondo cyo ku wa 22 Mutarama 2024, yasanzwe amanitse mu giti bikekwa ko yiyahuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo yari agerageje kwiyahura, kuko hari n’ikindi yabigerageje abaturage baramutesha.

Avuga ko impamvu yo kwiyahura yatewe n’ubukene bwaturutse ku mugore w’isezerano, bari bamaranye igihe gito bashakaniye mu Murenge wa Rwimbogo, ariko aza kumurya imitungo irashira, umugabo abura amajyo ahitamo kwiyahura.

Ati “Yari afite umugore batashyingiranywe byemewe n’amategeko, aza gushaka undi wa kabiri aba ari we basezerana. Uriya mugabo yari afite imitungo myinshi umugore w’isezerano arayimurya ishiraho, umugabo arakena akajya agerageza kwiyahura, ubu byari bibaye inshuro ya kabiri.”

Avuga ko yavuye mu Murenge wa Rwimbogo aho yari atuye n’umugore w’isezerano, aza kwiyahurira ku mugore mukuru batasezeranye wari utuye i Kiziguro. Umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

SP Hamdun Twizeyimana, aragira inama abaturage kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ari byo bikurura amakimbirane mu miryango, ariko n’aho amakimbirane agaragaye abaturage bagatanga amakuru hakiri kare kugira ngo bafashwe kuyavamo.

Yagize ati “Abantu bakwiye kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane ko ariryo zingiro ry’amakimbirane yo mu miryango, ndetse n’aho agaragaye abaturage bagatanga amakuru inzego zibishinzwe zikabafasha kuyivanamo, aho kugira ngo hagire uwiyambura ubuzima.”

Umwe mu baturage wahaye amakuru Kigali Today, yavuze ko uyu mugabo asize abana batatu yabyaranye n’umugore utari uw’isezerano, kuko umuto basezeranye bari bamaranye umwaka umwe gusa ku buryo bari batarabyara.

Uretse kuba uyu mugabo yiyahujwe n’ubukene yatewe n’umugore we wemewe n’amategeko, ngo bari banabanye nabi kuko ngo uyu mugore yamucaga inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sha uwo mugore mukuru nagomeze kwihangana kandi singombwango niba uhuye nibibazo wiyahure ahubwo uzahangane nabyo

Iradukunda bakunzi janvier yanditse ku itariki ya: 23-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka