Gatsibo: umuyobozi w’akagari yirukaniwe ruswa

Nyuma yo gushyirwa mu majwi n’abaturage batishimiye imikorere ye, Niyonshuti Gilbert, umuyobozi w’akagari ka Kigasha mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo yirukanywe ku mirimoye kubera ruswa.

Imbarutso y’iyirukanwa rya Niyonshuti yabaye ikibazo cy’umuturage Sibomana Esdras wahawe ubutaka agahabwa n’icyemezo cyabwo ariko kubera ruswa Niyonshuti yahawe akaza kuyimukuramo ahereye k’ububasha afite.

Uretse Sibomana wamureze kumwambura ubutaka habonetse n’abandi baturage bagaragaza ko yabarenganyije kandi yagombye kuba yarabacyemuriye ibibazo bituma mu baturage habamo amakimbirane.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Embroize Ruboneza, avuga ko nyuma yo gusanga ibibazo byinshi byo kutumvikana kw’abaturage uyu muyobozi abiri inyuma kandi ariwe ukwiye kubicyemura bahisemo kumukura mu buyobozi kuko u Rwanda rushyize imbere imiyoborere myiza itarenganya abaturage.

Byinshi mu bibazo bigaragara mu karere ka Gatsibo ni ibibazo by’ubutaka, bihura n’abayobozi badafite gushishoza bigahora bikururuka mu buyobozi aho kuva mu nzira. Gutinda kw’ibibazo bivamo amakimbirane atera bamwe kwicana.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko bwifuza gufasha abaturage kureka umuco wo gukururuka mu manza no kugira amakimbirane kugeza abantu bicanye ahubwo abaturage bagafashanya gucyemura ibibazo.

Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo; Ruboneza Embroize
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo; Ruboneza Embroize

Abaturage bavuga ko bahemukirwa n’ubuyobozi bwo mu nzego zo hasi kuko bamwe babarenganya bagamije kubaka ruswa abandi bakagendera ku kimenyane bigatuma bahohotera abandi.

Umuturage witwa Ahishakiwe yavuze ko atanyuzwe no kuba umuyobozi yakoze amakosa yo kwangisha abaturage ubuyobozi agahembwa kwirukana gusa. Yagize ati “ntibyumvikana ukuntu ubuyobozi bufata icyemezo cyo kwirukana umuyobozi ntibumuryoze amakosa yakoze. Bikwiye ko abayobozi bakora amakosa babiryozwa bikaboneka.”

Umuyobozi w’akarere nawe yashinje Niyonshuti kugaragara mu makosa menshi yitwaje kuba yaragiye ahabwa ruswa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka