Gatsibo: Umushinga umaze imyaka 2 mu karere, abaturage batawuzi

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko kubera igihe gito bari bamaranye n’umushinga wa RDDP, aborozi batangiye kumenya ibyiza by’ibikorwa byayo irimo isoza.

RDDP ni umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ugamije guteza imbere ubworozi ufasha aborozi kugera ku bikorwa remezo byifashishwa mu bworozi.
Uyu ni umwaka wa kabiri, uyu mushinga ukorera mu Karere ka Gatsibo ari nawo wa nyuma.

Ibikorwa umaze gufashisha aborozi harimo nayikondo 10 zimaze kubakwa hagamijwe kubonera amatungo amazi ndetse n’abaturage kubona amazi meza, wamaze kubaka ubwogero bw’inka butatu.

Mu bikorwa bigomba kurangirana n’uyu mwaka harimo kugurira aborozi imodoka itwara amata, kubafasha kubona imashini zihinga zikanazinga ubwatsi ndetse no kubagezaho amahema afata amazi ariho nkunganire ya Leta ya 60%.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko n’ubwo uyu mushinga wari ugiye kumara imyaka ibiri ariko aborozi bari bataramenya ibikorwa byawo kuburyo ubu bagiye gukora ubukangurambaga kugira ngo amezi asigaye babyitabire cyane n’ubwo hari ikizere ko bashobora kubona ikiciro cya kabiri cyawo.

Ati “Kubera ko tumaranye imyaka ibiri kandi irimo isoza, nibwo abaturage bari batangiye kuyimenya neza. Ikizere dufite ni uko tuzabona ikiciro cya kabiri cyayo, izaza rero abaturage bazi ibikorwa byayo kuburyo bazayitabira kurushaho. Ubu turimo gukora ubukangurambaga kugira ngo mugihe gito gisigaye bayitabire.”

Ubu bukangurambaga burimo kwibanda ku borzoi bigaragara ko bafite ubushobozi bwo kubona uruhare rwabo ruza rusanga urwa Leta kugira ngo babe aribo bitabira mbere aba nabo ngo bakazafasha mu gukangurira abandi.

Ikindi ngo barimo kwibanda ku bice bikunze kugira izuba ry’igihe kirekire cyane Umurenge wa Rwimbogo kugira ngo bafate amazi hakiri kare impeshyi izaze bafite amazi mu nzuri zabo.

Ku rundi ruhande ariko asaba n’aborozi kutagurisha amazi yagenewe amatungo kuko iyo amazi ashize bituma bazerereza amatungo yabo kandi bitemewe.

Ihema rifata amazi, irinini rihagaze amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ebyiri, umworozi akishyura arengaho gato 808,000 frs mugihe ihema rito umworozi yishyura hafi 500,000frs andi akayatangirwa na Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka