Gatsibo: Umurenge wa Gasange umaze kuba icyitegererezo nyuma yo kubona amashanyarazi

Umurenge wa Gasange uherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, ni umwe mu Mirenge yabonye amashanyarazi vuba mu Rwanda, uyu Murenge ukaba umaze igihe gito na wo ubonye amashanyarazi, ndetse abaturage bemeza ko amashanyarazi yahinduye ubuzima bwabo.

Uyu Murenge ugizwe n’utugari tune (4) twose tukaba twarahise tugezwamo amashanyarazi ku nkunga ya Banki y’Isi (World Bank) ndetse na Banki y’Abarabu itsura Amajyambere (BADEA).

Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Gatsibo, Nyiringango Jean de Dieu, avuga ko kugeza ubu muri uyu Murenge wa Gasange ingo zimaze kubona amashanyarazi zingana na 1,166 ndetse gahunda yo gukomeza kugeza amashanyarazi ku baturage bose ikaba ikomeje.

Nyiringabo akomeza avuga ko muri rusange muri aka Karere ka Gatsibo ingo zimaze kubona amashanyarazi zingana na 53,595 zihwanye na 47,4% by’abaturage bose ariko bafite icyizere ko muri 2024 ingo zose zituye muri Gatsibo zizaba zabonye amashanyarazi nk’intego Leta y’u Rwanda yihaye.

Abaturage bamaze kubona amashanyarazi muri Gasange bemeza ko yahinduye imibereho

Karekezi Alexis ni umucuruzi wa butike mu gasantere ka Gasange ndetse akaba yarahise ashyiramo n’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi (Quincaillerie) nyuma yo kugezwaho amashanyarazi.

Uyu mugabo unahagarariye abacuruzi bibumbiye mu rugaga rw’abikorera (PSF) muri uyu Murenge wa Gasange, yemeza ko gushinga “Quincaillerie” yabitekereje nyuma y’uko muri Gasange babonye amashanyarazi.

Yagize ati “Murabona iyi santere yacu ya Gasange irakomeye ndetse irimo amazu meza cyane, ariko abantu kubera ko nta muriro bagiraga ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’iby’amashanyarazi bajyaga kubikura i Kiramuruzi cyangwa i Kayonza, ariko nahise mbona ko “Quincaillerie” icyenewe hano ubu ibikoresho byose by’ubwubatsi ndetse n’iby’amashanyarazi ku bifuza kubaka barabikura iwanjye.

Karekezi ashima cyane Leta y’u Rwanda kubera iri terambere bagezeho ndetse akemeza ko Gasange igiye kuba mu Mirenge y’icyitegererezo mu Rwanda.

Simuhunga Evariste na we ni umuturage na we utuye muri uyu Murenge wa Gasange wari usanzwe ukora umwuga wo gusudira ariko wari warahisemo gukorera i Kiramuruzi cyangwa i Kiziguro kuko mu Murenge wabo nta mashanyarazi yahabaga, uyu mugabo yagarutse iwabo nyuma y’uko na bo babonye amashanyarazi.

Simuhunga yemeza kuva yabona amashanyarazi yahise ashinga inzu ikora umurimo wo gusudira ndetse ubu ari gufasha abantu benshi muri Gasange kandi ubuzima ubu bwaramworoheye kuko akorera hafi y’umuryango we ndetse akabasha no kuzigama amafaranga menshi ugereranyije na mbere.

Mukobwanawe Elyse ni umubyeyi utuye muri uyu Murenge wa Gasange ndetse akaba afite “papeterie” akora ubucuruzi bw’amakaye, impapuro n’ibindi bikoresho bijyana na byo mu gasantere ka Gasange.

Mukobwanawe avuga ko yashinze iyi “papeterie” kugira ngo afashe abatuye i Gasange cyane cyane abakenera serivisi zo gufotora, kwemprima n’ibindi.

Akomeza avuga ko izi serivisi atarazizana abaturage bakoraga urugendo rurerure bagana i Kiramuruzi ari ho hafi bashoboraga kubona izo serivisi, ariko aho amashanyarazi aziye ubu na we yahise atangiza izo serivisi muri Gasange ndetse abahatuye ngo zirabafasha cyane.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nabasobanuzaga niba harimashini zitunganya umusaruro wibigori zari zahagera

Niyitegeka elias yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

reta yurwanda turayishima byumwihariko paul kagame perezida wacu wadutekerejeho gasange
irikwihuta mwiterambere
ariko haraho badacana
bazadusure cash power
ntizikora kd twaresitaje
turimukizima pe mutubarize amaherezo

Vedaste Havugimana yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka