Gatsibo: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we

Umugabo witwa Nsengiyumva Claude utuye mu mudugudu wa Kigarama mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, afungiye kuri station ya Kiramuruzi akurikiranyweho icyaha cyo gutema umugore we witwa Uwase Divine w’imyaka 20 akamukomeretsa bikaviramo urupfu.

Ubwo hari Kuwa gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2014, Uwase yari ahishije, yazaniye umugabo ibyo kurya aragenda undi amubaza impamvu aticaye ngo basangire aherako afata umuhoro aramutemagura; nk’uko bivugwa n’abaturanyi b’uyu muryango.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko kugira ngo bimenyekane ko Uwase Divine yishwe n’umugabo, nuko Nsengiyumva akimara kumugirira nabi yahise ajya kwa bene wabo, akababwira ko asize atemye umugore we ariko ko adashobora kubaho.

Bene wabo bahise bajya kwa Nsengiyumva bagerageza gutanga amakuru mu baturanyi no gutwara nyakwigendera kwa muganga ariko yaje kugwa mu nzira ubwo yari atwawe kuri moto.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ iburasirazuba, S/Spt. Nsengiyumva Benoit, yavuze ko intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera Uwase Divine ari amakimbirane yari asanzwe afitanye n’umugabo we.

S/Spt. Nsengiyumva asaba abaturage gutanga amakuru y’ingo zirimo amakimbirane bakihutira kubimenyesha polisi y’igihugu cyangwa inzego z’ibanze kugira ngo ibyaha bikumirwe hakiri kare bitari byakorwa.

Nsengiyumva Claude wakoze ayo mahano, aramutse ahamwe n’icyaha, yahabwa igifungo cya burundu nk’uko amategeko ahana y’u Rwanda abiteganya ku muntu ukoze icyaha cyo gukubita undi akomukomeretsa abigambiriye, bikamuviramo urupfu.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri birababaje kandi abobantu baradusiga isura mbi pe! uwomugabo ahanwe by’intangarugero, gusa nyakwigendera imana imwakire mubayo!

theobald sagapon yanditse ku itariki ya: 4-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka