Gatsibo: Ubuyobozi burateganya kwishyuriza abambuwe na ba rwiyemezamirimo

Mu bihe bitandukanye mu karere ka Gatsibo hagiye hagararagara ba rwiyemezamirimo bagiye bakoresha abaturage mu bikorwa bitandukanye, ariko bikaza kurangira abo baturage batishyuwe amafarana bakoreye, ubuyobozi bw’akarere kuri ubu bukaba buvuga ko iki kibazo bukigikurikirana kugira ngo abo baturage bishyurwe.

Umuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko biri mu buryo bubiri, asobanura ko hagiye habaho ikibazo cyo gutinda kwishyurwa kw’abakozi, hakabaho n’ikibazo cy’abambuwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo avuga ko bagiye kwishyuriza abaturage bambuwe, ba rwiyemezamirimo batsimbaraye bagashyikirizwa ubutabera.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko bagiye kwishyuriza abaturage bambuwe, ba rwiyemezamirimo batsimbaraye bagashyikirizwa ubutabera.

Agira ati “Iki kibazo twagishyize mu byiciro bibiri, hari ba rwiyemezamirimo usanga batinda kwishyura abo bakoresheje, abo tugomba kubahwitura bakajya bishyurira abakozi babo ku gihe kuko Akarere kaba karamaze kubishyura.”

Gasana akomeza avuga ko ku kibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura ku bushake abo bakoresheje, hazajya hakurikizwa amategeko bagashyikirizwa ubugenzacyaha nyuma inkiko zigakora akazi kazo zikabategeka kwishyura imyenda barimo.
Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Gatsibo, Kagarama Jean Bosco, avuga ko abakozi bagera kuri 30 bakoreye ikigo cyitwa BETASEC Investment Ltd mu Karere ka Gatsibo bambuye amafaranga angana na miliyoni 2 n’ibihumbi 397 y’u Rwanda.

Iki kigo ngo cyabakoresheje imirimo y’isuku, mu kigo cya gisirikare cya GABIRO giherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore.

Iyi mirimo ngo bayikoze mu gihe cy’amezi abiri n’igice uhereye tariki 01/07/2013 kugeza tariki 16/09/2013.

Si aba bonyine kuko nk’uko ubugenzuzi bw’umurimo mu Karere ka Gatsibo bukomeza bubigaragaza, ngo hari n’abandi bakozi na bo bagera kuri 30, babugejejeho ikirego bavuga ko bakoreye ikigo cyitwa ROKA-Rwanda ifatanyije n’icyitwa GLOBAL Security.

Ibi bigo ngo byakoresheje aba baturage akazi k’uburinzi, mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gatsibo ariko ntibishyurwa, bakaba bavuga ko ibi bigo byombi byabambuye amafaranga agera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 957.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turasaba kurenganurwa natwe mu murenge wa Cyanika-Akagari ka Nyanza-umudugudu wa Buhiga mu KARERE KA NYAMAGABE, harimo kurandurwa imyaka y’abaturage yarigiye kwera, nta kubarirwa, nta ngurane,nta kugirwa inama nababikora ntawubazi uretse ko bavugango ni Akarere karigushaka imihanda, tubaha ye amafoto twafashe.

alias yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Hari ubwo Mayor abeshwa n’abakozi! cyane ko Mayor ntaho aba ahurira n’amasoko no kwishyura. Rwoyemezamirimo utarabivuzeneza abakozi bashinzwe kwishyura cyangwa abakurikirana ubikorwa bamutamika ubuyobozi bw’akarere akaba ruharwa. intandaro ari ruswa yabimye! pay attention!

Rutembesa Enzo yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Barwiyemezamirimo bararenganye! mujye kureba uturere tw’ iburengerazuba ibibazo bateza ba Rwiyemezamirimo kubera ruswa! Rutsiro for example;Rwiyemezamirimo yatsindiye isoko ryo kubaka Hotel kuri 1.100.000.0000 F; atanga atubutse kurangiza iyo Hotel byarananiranye kuberako yamushiranye. ubu Rwiyemezamirimo ashaka kwiyahura byaramuyobeye!

alias Nyangamugayo yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Ariko rero Mayor Richard yibuke ko uturere natwo dukwiye kwishyurira kugihe. Rwiyemezamirimo bamutinza kumwishyura bashaka za ruswa bakamugora mukumwishyura kandi yaratse ideni muri bank; imitungo ye yose yarafashweho ingwate mwe se mubona aribyo! hakwiye kujyaho itegeko rihana uturere tutishyura ba Rwiyemezamirimo kugihe bakajya bishyura inyungu z’ubukererwe bacibwa na bank. kandi agatangwa n’umukozi wabigizemo uruhare doreko abikora ashaka ruswa!

mayira yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka