Gatsibo: Njyanama iranyomoza ibyavuzwe ko bamwe mu bayobozi beguye

Visi Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Rutayisire K. Wilson, aranyomoza amakuru avuga ko bamwe mu bagize komite nyobozi y’akarere beguye.

Ibiro by'Akarere ka Gatsibo
Ibiro by’Akarere ka Gatsibo

Abayobozi byavugwaga ko beguye ni Kantengwa Mary umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza na Manzi Theogene ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Rutayisire K. Wilson avuga ko nta baruwa aba bayobozi bombi bigeze babagezaho, bityo ko ibyavuzwe ari ibihuha bidafite ishingiro.

Ati “Jye abanyamakuru mbabwiza ukuri rwose, nta baruwa nigeze mbona kandi bayanditse nijye wa mbere wabanza kuyibona mbere y’abanyamakuru, ahubwo jye nibaza niba ikinyamakuru cyabyanditse gikorera mu Rwanda.”

Avuga ko atiyumvisha ukuntu ikinyamakuru cyazinduka gikwirakwiza ibihuha bidafite aho bishingiye.

Rutayisire avuga ko nka Njyanama ishinzwe kugenzura nyobozi nta nenge cyangwa imikorere idahwitse bababonaho ku buryo babeguza.

Cyakora avuga ko bo ubwabo bisuzumye bagasanga umuvuduko igihugu kigenderaho batawushoboye bafite uburenganzira busaba guhagarara.

Agira ati “Twe ntacyo tubanenga haba mu mikorere n’ibindi, tubona bakora neza keretse yenda bo bumvise umuvuduko wifuzwa batawushobora bakaba basaba kwegura ariko magingo aya ntabyo bari badusaba kandi bakora neza.”
Abo bayobozi bo muri Gatsibo bashyizwe mu majwi ko beguye, nyuma y’uko muri iyi minsi harimo kumvikana abandi bo mu tundi turere tw’intara zitandukanye barimo kwegura.

Mu Burasirazuba na ho hari abeguye. Abo ni Rwiririza Jean Marie Vianney wari umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu wanayoboraga umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma na Hakizimana Elie wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka