Gatsibo: Mu kwezi kwa kabiri barishyurwa imitungo yabo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Manzi Theogene, arizeza abaturage batarabona ingurane z’imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’umuhanda Mugera-Karungeri ko uku kwezi kwa kabiri batangira kwishyurwa.

Umuhanda watangiye gukorwa, abaturage batarabona ingurane z'imitungo yabo bakaba bizezwa kuzihabwa vuba
Umuhanda watangiye gukorwa, abaturage batarabona ingurane z’imitungo yabo bakaba bizezwa kuzihabwa vuba

Abitangaje mugihe bamwe mu baturage b’utugari twa Gitinda na Nyabicwamba bavuga ko basinyiye ingurane z’imitungo yabo muri Kamena 2020 ariko kugeza uyu munsi bakaba batarishyurwa ndetse ngo babuze uwo babaza.

Ni umuhanda watangiye gukorwa ndetse ibikorwa byo kuwubuka bikaba bigeze kure.

Muvunyi Jean Marie Vianney avuga ko baheruka basinyira ingurane bemeranyijwe mu Kamena 2020 ariko bategereje amafaranga bagaheba ahubwo bakabona imashini zikora umuhanda gusa.

Agira ati “Mu kwa gatandatu 2020 baratubariye ndetse baranadusinyisha ingurane y’imitungo yacu, imyaka barayitemye ariko ingurane twarategereje turaheba kandi twumvise utundi tugari barayabonye, rwose bishoboka batwishyura nicyo cyifuzo.”

Hakuzimana Evariste avuga ko imitungo babariwe yakuweho nyamara batarabona ingurane yayo.

Avuga ko ngo bari babwiwe ko bazishyurwa mu mpera z’umwaka ariko igihe kigeze ngo babwirwa ko banki ziri mu mirimo isoza umwaka batabona amafaranga. Avuga ko ubu ngo bumvise ko Corona ariyo ituma batishyurwa.

Ku giti cye avuga ko yabuze aho abariza yiturije ategereje uko bizagenda.

Ati “Igihe bagiye batwizeza cyararangiye none twibereye aho, ntituzi uwo twabaza. None se wabaza nde ko ntawe tubona? Abatubariye nta n’umwe tuzi ngo twamubaza, mbega dutegereje uko bizagenda, niba tuzishyurwa cyangwa tuzamburwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu Manzi Theogene avuga ko gukerererwa kwishyura ingurane z’abaturage byatewe n’ivugururwa ry’ingengo y’imari ndetse no gushakisha amafaranga kuko byagaragaraga ko ayateganyijwe ashobora kuba make.

Icyo gihe ngo bafashe umwanzuro wo guhagarika ikorwa ry’umuhanda ku muturage bigaragara ko ikorwa ryawo ryasaba ko inzu ye yasenyuka akimuka, hakorwa ahatateza ikibazo.

Yizeza ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka abaturage bose batangira guhabwa ingurane zabo kuko ingengo y’imari yamaze kwemezwa n’urwego rubishinzwe.

Ati “Ikiza kirimo imitungo yose yarabazwe, umuturage wese azi amafaranga agomba kwishyurwa aranabyemeza, ubu rero igihari ingengo y’imari yaremejwe n’urwego rubishinzwe, igihari ni uko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri abaturage turabishyura uko bose bakabaye.”

Umuhanda Mugera-Karungeri ureshya n’ibirometero 29 ukaba uturuka Mugera, Nyabicwamba, Gatungo, Nyagihanga, Karungeri, Rwangongo, Kigasha na Ngarama.

Abaturage babonye ingurane z’imitungo yabo yangijwe ni abo mu tugari twa Nyagitabire na Mayange.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzarangira mu Ugushyingo 2021, utwaye amafaranga y’u Rwanda 2,794,221,922.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka