Gatsibo: Mu cyunamo hakoreshejwe miliyoni 10 zo gufasha abatishoboye
Mu gihe cy’icyunamo cy’iminsi 100, mu karere ka Gatsibo hakozwe ibikorwa byinshi bifata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside birimo gusana amazu yari yarangiritse, kuboroza no kubakira abadafite aho kuba,byatwaye amafaranga miliyoni 10.
Mu gikorwa cyo gusoza icyunamo, tariki 30/06/2012, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimpuhwe Esperance, yatangaje ko nubwo basoje icyunamo batashoje ibikorwa byo kwibuka no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.
Ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu ngo ntibizahagarara kuko akarere gafatanyije n’abaturage bazakomeza kuba hafi abacitse ku icumu batishoboye.
Umuyobozi w’akarere wungirije yanagarutse ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yari yavuzwe muri kano karere mu gutangiza icyunamo. Yavuze ko ibyavuzwe kimwe n’ibivugwa ari ugutera ubwoba no gushaka kubatesha umurongo kuko abakoze Jenoside nta jambo bafite mu gihugu kandi batazigera barigira ku buryo bakongera kuyikora.
Hari inyandiko zandikiwe bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Muhura babwirwa ko mu cyumweru bazicwa. Nubwo abazanditse batigeze bashyirwa ahagaragara, abacitse ku icumu barindiwe umutekano ku buryo ntawigeze ahohoterwa mu karere ka Gatsibo.
Abaturage bashima ubuyobozi n’inzego z’umutekano zababaye hafi kandi barasaba ko amasomo yo kurwanya ingengabitekerezo akwiye gukomeza kwigishwa cyane mu bakuze bagishaka kuyigisha abana.
Bamwe mu baturage bavuga ko ingengabitekerezo iri mu bantu muri ako gace bayikomoye ku nyigisho bahawe n’wari umuyobozi wa Komini Murambi wanabatoje ubunyamaswa bwo kwica.
Basaba ko inyigisho z’ubumwe zishimangirwa mu bakiri bato kugira ngo bazagire ejo hazaza heza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|