Gatsibo: Kwegura kw’abayobozi b’akarere ntibikwiye guca intege abaturage- Njyanama

Umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Kapiteni Atari Eliazal aravuga ko kwegura kw’abayobozi b’Akarere bidakwiye guca intege abaturage kuko nta gikuba cyacitse.

Umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo atangaje ibi nyuma y’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Habarurema Isaie, ndetse n’uwari Perezida w’inama njyanama y’aka karere, Munyaneza Innocent beguye ku mirimo yabo kuwa gatanu tariki 26/12/2014.

Ruboneza wayoboraga Akarere ka Gatsibo yeguye ku mpamvu ze bwite.
Ruboneza wayoboraga Akarere ka Gatsibo yeguye ku mpamvu ze bwite.

Yagize ati “nibyo koko twakiriye amabaruwa asaba ubwegure bw’aba bayobozi bose kandi bemeje ko beguye ku mpavu zabo bwite, ariko Akarere karakomeza intego zako uko bisanzwe mu gihe hataraboneka abandi bo kubasimbura”.

Twifuje kumenya niba kwegura kw’aba bayobozi uko ari batatu ntaho byaba bihuriye n’umwanya wa nyuma aka karere kagize mu mihigo y’umwaka ushize, maze Visi perezida wa njyanama atangaza ko ba nyiri ubwite aribo bonyine bazi impamvu beguye ku mirimo yabo.

Habarurema wari wungirije Ruboneza nawe beguriye rimwe.
Habarurema wari wungirije Ruboneza nawe beguriye rimwe.

Ubwo Kigali today yifuzaga kumenya impamvu y’iyegura ry’aba bayobozi ku mirimo yabo, yahamagaye Umuyobozi w’Akarere kuri telefone ye igendanwa inshuro nyinshi ntiyitaba, ihamagara Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu avuga ko: “Ibyo niba ari byo muraza kubimenya”.

Ibi byose bibaye nyuma y’uko Akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 n’amanota 70%. Ibi bikimara kuba Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yahise avuga ko uturere duhora tuza mu myanya ya nyuma dukwiye kubamo impinduka.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 2 )

ndabasuhuje,bibaye byiza buri muyobozi akaza kora contract kuri buri mwaka,atagera kumihigo akegura,yabishobora bakamwongera undi mwaka

le bon yanditse ku itariki ya: 27-12-2014  →  Musubize

igihe cyose abayobozi bagaragaje intege nkeya biba baba bagomba gusimburwa cyangwa se ubwabo bakegura, kugirango haboneke amaraso mashya yo kubaka igihugu

hirwa yanditse ku itariki ya: 27-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka