Gatsibo: Kororera mu biraro byakemuye amakimbirane akomoka ku bwone
Abaturage batuye mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko gahunda yo kororera mu biraro yaciye amakimbirane yakomokaga ku bwone, inabafasha kubona ifumbire bitabagoye.
Abo baturage bavuga ko gahunda yo kororera mu biraro amatungo yabo bagacika ku kuzerereza amatungo ku gasozi, yababereye ibisubizo by’ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane yakomokaga ku bwone bwa hato na hato.

Nikuze Clemantine ni umwe muri abo baturage agira ati “Iyi gahunda yo kororera mu biraro si amakimbirane usa yakemuye, kuko inadufasha kurushaho kunoza ubworozi bwacu bityo bikanadufasha kubona ifumbire twifashisha mu gufumbira imirima yacu.”
Bamwe mu bahinzi borozi bo muri uyu Murenge wa Kiziguro baganiriye bavuga ko baje gusanga ari amakosa kuzerereza amatungo ku gasozi, kuko ngo bitatumaga babasha kubona umwanya wo kuba bakwikorera indi mirimo, ahubwo bakirirwa inyuma y’amatungo yabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Kavutse Epiphanie, avuga ko hakiri umubare muto w’abaturage bataritabira neza iyi gahunda, ariko ngo hakomeje gukorwa ubukangurambaga kubaba bataritabira iyi gahunda neza, akaba anabashishikariza kuva ku bworozi bwa gakondo nka kimwe mu bizabafasha kurushaho kwiteza imbere.
Akomeza avuga ko gahunda y’ubworozi cyane cyane ubw’inka, bukomeje kugera kuri buri muturage binyuze muri gahunda ya Girinka, aho ngo mu myaka 2 iri mbere buri muryango uzaba woroye inka binyuze mu korozanya no kwiturana ku borojwe biciye muri iyi gahunda.
Benjamin nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|