Gatsibo: Kanama irarangira abahuye n’ibiza basubiye mu buzima busanzwe
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko uku kwezi kwa Kanama kuzarangira imiryango yahuye n’ibiza yasubiye mu buzima busanzwe kuko ubu bamwe bari mu baturanyi abandi bakaba bakodesherejwe n’ubuyobozi.
Abitangaje mu gihe ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, imiryango 29 yo mu Murenge wa Nyagihanga Akagari ka Nyagatabire, amazu yayo yavuyeho ibisenge kubera imvura ivanze n’umuyaga.
Uretse ibisenge by’amazu n’imisarane 13 yarasambutse ndetse na hegitari imwe y’urutoki irangirika kubera umuyaga n’urubura.
Meya Gasana, avuga ko bikimara kuba ubuyobozi bwihutiye gusaba abaturanyi gucumbikira abahuye n’ibibazo ariko abafite imiryango y’abantu benshi bakodesherezwa andi mazu n’ubuyobozi.
Cyakora yizeza ko uku kwezi kwa Kanama kutazarangira iyi miryango igisembera ahubwo izaba yamaze gusubizwa mu buzima busanzwe yari ibayemo.
Ati “Twihutiye kubanza kubashakira aho baba ndetse n’ibyo bakenera cyane ibikoresho by’isuku no gushaka amabati ku buryo amazu yakongera agasakarwa, turabona uku kwezi kuza kurangira imiryango yahuye n’ibiza yongeye gusubira mu buzima yari isanzwe irimo.”
Avuga ko Akarere ka Gatsibo kari mu Turere turangwamo umuyaga mwinshi bityo agasaba abaturage kuzirika ibisenge by’amazu yabo kugira ngo hirindwe ko ibiza byabasiga iheruheru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|