Gatsibo: Intumwa za Uganda zashimye iterambere ry’imibereho myiza mu Rwanda

Intumwa zo mu gihugu cya Uganda zibumbiye mu itsinda ry’abayobozi mu nzego zifite aho zihurira n’imibereho myiza y’abaturage, kuri uyu wa kane tariki 21/5/20015 zasuye Akarere ka Gatsibo, rukaba rwari urugendo rugamije kureba uko abatuye aka karere biteza imbere mu rwego rw’imibereho myiza.

Iri tsinda ryaje riturutse mu Karere ka Rwengo mu gihugu cya Uganda. Ubwo bageraga mu Karere ka Gatsibo basuye abaturage bibumbiye muri Koperative y’abahinzi b’umuceri ya COOPRORIZ Ntende, babereka uburyo biteje imbere ndetse banerekwa uburyo bugezweho bwo kuhira kijyambere kugira ngo babone umusaruro utubutse.

Abashyitsi baturutse mu gihugu cya Uganda, berekwa uburyo bwo kuhira kijyambere.
Abashyitsi baturutse mu gihugu cya Uganda, berekwa uburyo bwo kuhira kijyambere.

Mutabazi George, Umuyobozi w’Akarere ka Rwengo ari na we wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko ibyo basanze mu Rwanda ari ibintu bidasanzwe ngo bakaba batiyumvisha impamvu bo batabasha kubigeraho, ari na yo mpamvu nyamukuru y’urugendo rwabo, kuko ngo nibagera mu karere kabo bazatangira kubishyira mu bikorwa.

Yagize ati "Twasuye ahantu hatandukanye mu gihugu cy’u Rwanda, ibyo tweretswe byaradushimishije cyane kuko twasanze igihugu cy’u Rwanda kimaze kugera ku iterambere rishimishije mu nzego zitandukanye. Ni yo mpamvu natwe dushaka kujya kubigerageza mu gihugu cyacu kandi turanashimira Umukuru w’Igihugu utuma ibi byose bibasha kugerwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ubwo yakiraga aba bashyitsi yavuze ko kuba barahisemo gusura Akarere ka Gatsibo ari ishema rikomeye ku batuye aka karere muri rusange, ikindi ngo ni uko hagiye kubaho ubufatanye hagati y’uturere twombi, ibi ngo bikaba bizatuma iterambere rizamuka.

Iri tsinda ryari rigizwe n’abantu 50, rikaba ryari rimaze ibyumweru bibiri rikora urugendo shuri mu turere dutandukanye tw’igihugu, bavuye mu Karere ka Gatsibo berekeza mu karere ka Nyagatare, ari na ho basoreza uruzinduko rwabo.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka