Gatsibo: Imiyoborere myiza igaragazwa no gutanga serivisi inoze

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko ahari imiyoborere myiza, ibikorwa byigaragaza binyuze mu kugeza ku baturage serivisi nziza kandi inoze.

Ibi ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwabitangaje kuri uyu gatatu tariki ya 1 Mata 2015, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’uyu mwaka.

Muri iri murikabikorwa ababyeyi bahawe serivisi yo gukingiza.
Muri iri murikabikorwa ababyeyi bahawe serivisi yo gukingiza.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri murikabikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko iki gikorwa kiba cyarateguwe mu rwego rw’imiyoborere myiza, kugira ngo Akarere kabashe guhura n’abafatanyabikorwa bako baganire uburyo barushaho kunoza imirimo, mu rwego rwo kurebera hamwe uko Igihugu cyarushaho kugera ku iterambere rirambye.

Yagize ati” Uyu ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere, turebera hamwe icyaba kikibura kugira ngo turusheho kugera ku iterambere twiyemeje, umuti wa mbere rero tukaba dusanga ari ubufatanye n’uruhare rwa buri wese.”

Ubwo twasuraga iri murikabikorwa, bamwe mu baturage twahasanze baje kwihera amaso badutangarije ko iki gikorwa bakishimiye cyane, kuko ngo bagiye basangamo byinshi batari bazi ko biboneka mu karere kabo, ikindi ngo ni uko bimwe mubyo babonye muri iri murikabikorwa nabo bashobora kugera iwabo bakaba babyigana mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Ba rwiyemezamirimo bari bitabiriye bamurika ibikorwa byabo.
Ba rwiyemezamirimo bari bitabiriye bamurika ibikorwa byabo.

Bwamwe muri ba rwiyemezamirimo twasanze baje kumurika bimwe mu bikorwa byabo, badutangarije ko uyu ari umwanya mwiza wo kwereka akarere kose ibyo bakora, bityo bikabafasha kwagura isoko ryabo kuko bituma babasha kwimenyekanisha.

Ubusanzwe imurikabikorwa riba ryitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo; ibigo bya Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, inganda, abikorera, ibigo by’imari, za koperative, abahinzi borozi, abanyabukorikori n’abandi batandukanye, insanganyamatsiko y’imurikabikorwa ry’uyu mwaka ikaba igira iti” Imitangire myiza ya serivisi inoze, ishingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere.”

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 1 )

Nuko nuko gatsibo nayo niyikubite agashyi
iyo nyobozi se murabona haricyo izarusha iyeguye????

alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka