Gatsibo: Imiryango y’abirukanywe muri Tanzaniya yahawe aho gutuzwa
Imiryango 36 igizwe n’abantu 134 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, kuri uyu wa mbere tariki 31 Werurwe 2014, yashakiwe aho gutuzwa mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo.
Iyi miryango yari imaze amezi abili icumbikiwe mu Murenge wa Muhura nawo uherereye muri aka Karere ka Gatsibo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Mushumba John, yagize ati: “Iyi miryango yari icumbikiwe n’indi miryango ariko ubu tugiye kuyituza mu gihe tugitegereje ko yubakirwa ahayo ho kuba, ku bijyanye n’imibereho yabo biri mu nshingano z’Akarere gafite uburyo kamaze kubitegura”.
Igikorwa cyo gutuza iyi miryango kiracyakomeje, kuko hari indi miryango isigaye igera kuri 20 igizwe n’abantu 72 itari yatuzwa, nayo bakaba bari kuyitegurira aho kuba. Biteganyijwe ko iyi miryango igomba gutuzwa mu mirenge ya Rwimbogo ndetse na Munini.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|