Gatsibo: Imiryango 88 yirukanywe muri Tanzaniya yakuwe mu nkambi ijyanwa mu mirenge yubakirwamo

Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bari bacumbikiwe mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa 30 Mata 2015, bimuwe aho bari bacumbikiwe mu Nkambi ya Ruhuha iherereye mu Murenge wa Kabarore, batwarwa gutura mu mirenge itandukanye bubakiwemo.

Mu gihe bategereje ko amazu bubakiwe yuzura, iyi miryango yabaye ikodesherejwe andi mazu mu mirenge ine yo mu Karere ka Gatsibo ari yo, Rwimbogo, Kabarore, Nyagihanga na Kiramuruzi.

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya berekeza mu mirenge bateganyirijwemo aho bagomba gutura.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya berekeza mu mirenge bateganyirijwemo aho bagomba gutura.

Biteganyijwe ko nyuma y’amezi abiri amwe mu mazu barimo kubakirwa azaba yuzuye bagatangira kuyatuzwamo.

Bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya twaganiriye bavuga ko kuba bimuwe muri iyi nkambi bibashimishije cyane, bitewe n’uko ubuzima bari babayemo muri iyi nkambi bwari bubi cyane.

Ngo wasangaga umuryango w’abantu bagera kuri 16 uba mu kumba kamwe kandi gato cyane.

Ndabakingiye Jean Claude, umwe muri bo agira ati "Twari tubayeho mu buzima bubi cyane, ikindi kandi twicwaga n’inzara kuko twaherukaga guhabwa ibyo kurya mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, ariko twizeye ko aho twimuriwe ubuzima bwacu n’imiryango yacu bugiye kuba bwiza kurushaho.”

Inkambi ya Ruhuha mu Karere ka Gatsibo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniyabari bakambitsemo.
Inkambi ya Ruhuha mu Karere ka Gatsibo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniyabari bakambitsemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard wari uyoboye iki gikorwa, yavuze ko iyi gahunda yo kwimura aba baturage yatekerejweho kuva na mbere, avuga ko bitari bikwiye ko Umunyarwanda yitwa impunzi mu gihugu cye.

Yagize ati "Kugira ngo Leta itekereze kubakira aba baturage birukanywe muri Tanzaniya, ni uko yarebye igasanga bidakwiye ko Umunyarwanda ukomoka mu Rwanda yakwitwa impunzi mu Gihugu cye. Ni yo mpamvu turi gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo gutuza aba baturage hamwe n’abandi bari bahasanzwe.”

Gasana akomeza avuga ko na nyuma yo gutuza iyi miryano, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buzakomeza gukurikirana imibereho yabo mu gihe bataragira icyo bakora cyabateza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.

Imiryango yimuwe yari ikambitse mu nkambi ya Ruhuha igera kuri 88, ikaba igizwe n’abantu bagera kuri 347, bakaba bari bamaze imyaka igera kuri ibiri bageze muri iyi nkambi nyumba y’aho bakuwe mu Nkambi ya Kiyanzi mu Karere ka Kirehe aho bacumbikiwe bakimara kwirukanwa muri Tanzaniya.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwagize igitekerezo kiza.

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Ubuyobozi bw’akarere bwagize igitekerezo kiza. Kuko wasanga bariya bavandimwe bacu baribabayeho nabi ndetse kuburyo wabonaga ko impunzi zabarushaga ubuzima bufatika kandi arabenegihugu.

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Leta ikoze neza kubakura mu kambi ikabajyana mu mirenge aho bazabasha gukomeza kwiyitaho

rebecca yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka