Gatsibo: Imiryango 13 yari yaraheze mu gihirahiro yabonewe igisubizo
Imiryango 13 yimuriwe ahitwa ku Ruhuha ariko nyuma biza kugaragara ko ubwo butaka atari ubw’akarere irizwezwa ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka kuko mu ngengo y’imari ya 2013/2014, amafaranga yabo yashyizwemo.
Iyi miryango yari ituye mu kagari ka Bihinga mu murenge wa Kabarore yimuwe muri Gashyantare 2013, kubera ko hari hagiye kubakwa ishuri ku nkunga y’umushinga Plan-Rwanda, ariko bageze yo basanga ubutaka atari ubw’akarere maze babuzwa kuhatura.
Ibi rero ngo byabaye ikibazo cy’ingutu kuri aba baturage, kuko byatumye iyi miryango ibura aho yerekeza. Umwe muri iyi miryango twaganiriye wagize uti: “Guhera muri Gashyantare, twaheze mu gihirahiro, ku buryo buri muntu yashatse aho yerekeza, ntibyari byoroshye kugeza ubu turacyategereje turebe icyo badufasha”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, William Rukundo, avuga ko hashakishijwe ubundi buryo bwakoreshwa, ndetse ngo abaturage baza kwemerera akarere ko bahabwa amafaranga, ku buryo bajya kwishakira aho batura.
Ibi ariko byaje kugorana kuko ngo nta ngengo y’imari yari yarateganyirijwe ibikorwa nk’ibi mbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burahumurizwa iyi miryango, aho buvuga ko ikibazo cyabo cyahagurukikiwe, bukavuga ko n’ubwo icyo gihe nta ngengo y’imari yari yarabateguriwe, ubu ngo ayabo yamaze gushyirwaho ku buryo mu mpera z’uku kwezi, ikibazo cyabo hari ikigomba gukorwaho.
Aba baturage ariko bo bavuga ko batiyumvisha ukuntu havuka ikosa nk’iri, mu gihe mbere bari bemerewe ko aho bagiye gutuzwa, nta kibazo gihari.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|