Gatsibo: hatangiye ibikorwa byahariwe Polisi

Umuyobozi mukuru wa police, Emmanuel Gasana, ari kumwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma, Musoni Portais, kuri uyu wa gatanu tariki 08/06/2012, batangije ibikorwa bya police mu karere ka Gatsibo bubaka amazu y’abatishoboye.

Ibikorwa polisi y’igihugu iri gukora bigamije kwigisha Abanyarwanda gukumira ibiyobyabwenge no kwirinda ihohoterwa; nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi, Supt. Theos Badege.

Abaturage bagize imyitwarire myiza kandi batishoboye batanzwe n’inzego zibanze bakorerwa ibikorwa birimo kubakirwa, guhabwa inka, inzitiramibu.

Ibi bikorwa bikorerwa abaturage byiyongeraho guha urubyiruko imipira yo gukina kugira ngo rushobore kwitabira siporo aho kujya mu bikorwa byo gutunda, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge cyangwa se kujya mu bikorwa by’ihohoterwa.

Abapolisi, abasirikare n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda wo kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye.
Abapolisi, abasirikare n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda wo kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye.

Ibikorwa bya polisi bimaze gukorwa mu karere ka Nyamasheke, Burera na Gatsibo. Biteganyijwe no gukorwa mu karere ka Nyanza na Kicurkiro.

Ibikorwa byo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi bizaba tariki 16/06/2012 ku kicaro gikuru cya polisi aho hazahembwa abantu bakorana na polisi barimo Community Policing hamwe n’urubyiruko rwibumbiye muri za clubs zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka