Gatsibo: Hakusanyijwe miliyoni 263 zo gutera inkunga ikigega AgDF

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bakomeje kugaragaza ishyaka mu gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund. Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga mu karere ka Gatsibo tariki 31/08/2012 abaturage batanze miliyoni zisaga 263 n’ ibihumbi 361.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba wari umushyitsi mukuru kuri uwo munsi yashimye uburyo abaturage bakomeje guharanira ishema ry’igihugu biyubakira iterambere.

Yagize ati “Birashimishije kubona uburyo buri wese ashishikajwe no guteza imbere igihugu cye. N’umuturage wo hasi yazaga yitwaje amafaranga bitewe n’ubushobozi bwe, bigaragaza uburyo Abanyarwanda bafite ubushake bwo kwiyubakira igihugu”.

Guverineri Uwamariya Odette ashimira ubwitange bw'abaturage b'akarere ka Gatsibo.
Guverineri Uwamariya Odette ashimira ubwitange bw’abaturage b’akarere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yagejeje ku bitabiriye inteko y’akarere uburyo aka karere kesheje imihigo umwaka ushize (2011/2012) ashimira abaturage uruhare babigizemo bigatuma akarere kitwara neza kakaza ku mwanya wa cyenda kavuye ku mwanya wa 26 kari kagize umwaka wa 2010/2011.

Umuyobozi w’akarere yagejeje kandi ku bitabiriye inteko y’akarere ibikorwa bikubiye mu mihigo ya 2012/2013, abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo akarere kazashobore kwesa iyi mihigo.

Mungukiro Valentine worojwe inka kuko atari yishoboye, ubu na we arashyigikira Agaciro Development Fund.
Mungukiro Valentine worojwe inka kuko atari yishoboye, ubu na we arashyigikira Agaciro Development Fund.

Mungukiro Valentine utuye mu murenge wa Rwimbogo, akagari ka Nyamatete, yubakiwe mu batishoboye mu mwaka ushize, yashimye Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame yamukuye mu bwigunge ikamwubakira inzu ndetse ikanamuha inka, bityo atanga inkunga y’amafaranga ibihumbi icumi mu kigega Agaciro Development Fund.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo umunyamauru wanyu yabajije uyu muns bifitge ishingiro kuko abakozi ba leta barimo gukatwa ku mishahara yabo amafaranga ntawe babajije ari itegeko barangiza ngo gutanga amafaranga ni ubushake ntabwo ari byo hane nagata ahubwo bazerura bavuge ko ari k ngufu

pitoiyable yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka