Gatsibo: Gitifu w’umurenge wigeze kuba mu ihema ubu aherereye he?

Mu mwaka wa 2018, Mupenzi Leon Pierre wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, yavuye mu biro by’umurenge ajya kuba mu ihema mu Kagari ka Marimba.

Mupenzi Leon Pierre yahereye ingando mu Kagari ka Marimba, Umurenge wa Kabarore aho yamaze igihe asura urugo ku rundi anakemura ibibazo by'abaturage
Mupenzi Leon Pierre yahereye ingando mu Kagari ka Marimba, Umurenge wa Kabarore aho yamaze igihe asura urugo ku rundi anakemura ibibazo by’abaturage

Mupenzi Leon Pierre yayoboye uwo Murenge wa kaborore, nyuma aza no kuyobora uwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Mu gihe abantu benshi bibaza aho uyu muyobozi ubu aherereye, Kigali Today yaramwegereye atangaza byinshi.

Mupenzi Leon Pierre yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore w’agateganyo mu mwaka wa 2018 nyuma y’ifungwa ry’uwari umuyobozi wawo.

Umwiherero w’abayobozi wabereye mu Karere ka Gatsibo mu mwaka wa 2017, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yari yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babakemurire ibibazo.

Mupenzi Leon Pierre agihabwa inshingano zo kuyobora umurenge by’agateganyo, yahise agura ihema ajya kuba mu Kagari ka Marimba, icyo gihe hari mu kwezi kwa Werurwe 2018, agamije kumenya no gukemura ibibazo by’abaturage.

Icyo gihe yamaze igihe asura urugo ku rundi muri aka kagari, agenda akemura ibibazo by’abaturage.

Nyuma habayeho ihinduranya ry’abayobozi b’imirenge, we ajyanwa mu Murenge wa wa Kiziguro.

Mupenzi Leon Pierre yayoboye urwego rw’umurenge hafi imyaka ibiri ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo.

Guhera mu ntangiriro z’Ukuboza umwaka wa 2019, yasubijwe mu kazi yari asanzwemo k’ubuvuzi bw’amatungo aho ubu akorera mu Murenge wa Rwimbogo.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Mupenzi yavuze ko gusubira hasi bitamutonze kuko yari abizi ko ari ko kazi yapiganiye.

Ati “Jyewe ntabwo byantonze kuko ni ko kazi napiganiye ndagatsindira, naho kuba gitifu byarangwiririye. Nkora akazi kanjye uko bisanzwe nta kibazo mfite. Ikindi urumva aho nayoboraga abaturage ntibabonaga serivisi z’irangamimerere kuko ntari gitifu wabipiganiye”.

Mupenzi Leon Pierre avuga ko atigeze apiganira umwanya wo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge kuko hari ibyo atari yujuje.

Agira ati “Amabwiriza ya Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo (MIFOTRA), asaba ko nagombaga kuba nujuje imyaka itatu ndi umukozi wa Leta kandi jye maze imyaka ibiri, uretse ko itatu nayujuje mu kwa kabiri uyu mwaka, ni yo mpamvu ntapiganye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko Mupenzi ari umukozi mwiza kandi atakuwe mu kuyobora umurenge kubera umusaruro muke.

Ati “Oya si umusaruro muke kuko iyo biba ibyo ntiyagasubiye mu kazi ke gasanzwe ahubwo yakirukanywe. Nk’akarere twumva nta kibazo aho twamukenerera kongera kumutuma cyangwa se kumushyira mu wundi mwanya, ni uwacu ntawe tumusangiye rwose”.

Mupenzi Leon Pierre uretse kuba ari umukozi ushinzwe kuvura amatungo (Veterinary) mu Murenge wa Rwimbogo, ubu ni we uyobora ikigo cy’Akarere ka Gatsibo gicumbikira abakekwaho indwara ya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo mugitifi yaraje gukora neza nkumuntu wumva abaturage iyo abugumaho

Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 11-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka