Gatsibo: Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ni umwanya wo kwigiramo kubana neza
Tariki ya 29 Mutarama 2014, nibwo mu karere ka Gatsibo hatangijwe iyi gahunda mu kiciro cyayo cya ya kabiri ikaba iri kubera hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo, aho abaturage biyemeza gukomeza umuco wo kubana neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimpuhwe Espérance kuri uyu wa 6 Gashyantare yagiranye ikiganiro kuri iyi gahunda n’inzego zitandukanye z’Umurenge wa Gasange zirimo abakozi b’Umurenge n’Utugari, Abayobozi b’Imidugudu, inzego z’Urubyiruko n’iz’abagore, abahagarariye Amadini n’abandi batandukanye.
Uyu muyobozi yasobanuye impamvu za gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’intego z’ibiganiro, hanerekanwa amateka mabi yaranze igihugu cyacu hifashishijwe amashusho (Film documentaire).

Umunyabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Gasange, Bachille Samson, yakanguriye abitabiriye ibi biganiro kurushaho kunga ubumwe nk’Abanyarwanda bitewe n’amateka yacu twihariye.
Aho yifashishije urugero rw’abantu benshi biteguye guterura umupira umwe bakoresheje imigozi y’ubudodo bagomba kuwukura ahantu hamwe bakawugeza ahandi bigaragaza uruhare rwa buri wese kugira ngo ubumwe bugerweho.
Abitabiriye ibi biganiro batanze ibitekerezo ku migendekere myiza y’iyi gahunda biyemeza, bakaboneraho gukomeza umuco w’ibiganiro bihoraho kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
tutubakiye kubunyarwanda ntacyo twaba dukora birakwiye ko dushira ubuvandimwe imbere kandi bugamije kuvuga ukuri.
abayobozi bacu bakomeze kwegereza iyi gahunda aho dukomoka , cyane cyane iyo mu byaro maze abaturage bayiganireho muri za nama zabo za nimugoroba maze urebe ngo ibintu biragenda neza