Gatsibo: Buri mujyanama yiyemeje kubakira utishoboye

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo biyemeje kubakira abatishoboye, mu rwego rwo gufasha imiryango idafite amacumbi ariko no kuba bandebereho nk’abagiriwe ikizere n’abaturage. Akarere ka Gatsibo kagizwe n’imirenge 14 n’abajyanama mu Nama Njyama y’Akarere 17.

Nzabonimpa Jean yashyikirijwe inzu n'amatungo magufi
Nzabonimpa Jean yashyikirijwe inzu n’amatungo magufi

Bose uko ari 17, buri wese azishakaho Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda mu kubakira abatishoboye, iyi gahunda ikaba ireba abatntu 17 bivuze ko buri Mujyanama azubakira umuntu umwe.

Kubera ko abajyanama batanganya ubushobozi kandi buri wese akaba ari umuhigo yihaye, bamwe batangiye kwifashisha inshuti zabo mu kwesa uwo muhigo.

Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umurenge wa Murambi, Iribagiza Lydia, niwe wabimburiye abandi mu gushyikiriza utishoboye inzu yamwubakiye yifashishije inshuti ze.

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022, Nzabonimpa Jean w’imyaka 70 y’amavuko wari umaze igihe acumbitse mu gikoni cy’umuhungu we muto, yashyikirijwe inzu irimo ibikoresho n’amatungo magufi.

Iribagiza avuga ko akimara kuba umujyanama yatekereje gukemura iki kibazo ndetse akigeza no kuri bagenzi be kandi bose biyemeza kugikemura.

Kugira ngo agere kuri uwo muhigo yihaye, yifashishije inshuti ze bavuka mu Murenge umwe wa Murambi maze ku bufatanye n’Ubuyobozi bwite bwa Leta, bahabwa Nzabonimpa Jean arubakirwa.

Agira ati “Nkimara kumenya uko ikibazo cy’abadafite inzu giteye, negereye inshuti zanjye nkora ubuvugizi duterateranya amafaranga tuza kuzuza avamo inzu, ariyo dushyikirije uyu musaza uyu munsi.”

Uyu mujyanama akimara kubona ko yakora ubukangurambaga, afatanyije n’inshuti ze bakaba bakubakira umuntu inzu, ngo yabigejeje ku bagize Inama Njyanama, nabo biyemeza gufatanya n’inshuti zabo kugeza ubu nabo bakaba baratangiye ndetse inzu nyinshi zikaba zaramaze gusakarwa.

Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, bavuga ko uko zizajya zigenda zuzura ariko zizajya zishyikirizwa ba nyirazo.

Nzabonimana washyikirijwe inzu, yashimiye abamwubakiye bakanamuha amatungo maze nawe abasezeranya ko azayifata neza kuko yari amaze igihe kinini adafite aho aba.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame aragahorana ingoma nziza, ubu sinzongera kubura iwanjye, mfite abana bane bose barashatse nabaga mu gikoni cy’umwe, aho yari yarancumbikiye kuko na we nta bushobozi yari afite bwo kunyubakira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, umwe mu bajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, na we akaba afite inzu yubakira utishoboye mu Murenge wa Murambi, avuga ko ibi Abajyanama babikora mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo hagamijwe kurangiza ibibazo bibangamiye abaturage bahagarariye kandi bakaba banashimangira umuco wa nkore neza bandebereho.

Agira ati “Bariya baturage nibo badutoye kandi badutuma kubavugira ibibazo byabo ngo bikemurwe, tubaye aba mbere mu kubikemura n’abandi bafatanyabikorwa baza vuba, kuko baba babonye urugero rwacu rwo kwita ku batugiriye ikizere ngo tubahagararire.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka