Gatsibo: BK yijeje abakiriya bayo kurushaho kwihutisha no kunoza serivisi
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwijeje abakiriya bayo by’umwihariko abatuye mu Karere ka Gatsibo, ko bagiye kurushaho kwihutisha no kunoza serivisi kuko igihe ari amafaranga.

Babigarutseho ku wa Kane tariki 12 Kamena 2025, ubwo Umuyobozi Mukuru w’iyo banki hamwe n’itsinda yari ayoboye, basuraga ibikorwa bitandukanye by’abakiriya babo mu Karere ka Gatsibo.
Ibikorwa byasuwe birimo sosiyete ya Escale ikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, Ikigo gitubura imbuto y’ibigori na Soya cya Gabiro (Agro-Processing Industry (API), Uruganda rutonora umuceri, rugakora Kawunga, ibiryo by’amatungo no kubyaza umusaruro ibishishwa by’umuceri rubikoramo ibicanwa (briquette), hamwe na rwiyemezamirimo ucuruza moto.
Nyuma yo gusura no kunyurwa n’imikorere y’ibyo bikorwa, ubuyobozi bwa BK bwiyemeje gukomeza kubashyigikira kugira ngo bakomeze baguke, banagira umwanya wo kuganira n’abandi bakiriya bo mu Karere ka Gatsibo.
François Munyandekwe wari uhagarariye abakiriya, yasabye ubuyobozi bwa banki ko harebwa uburyo barushaho koroherezwa muri gahunda zitandukanye, ariko by’umwihariko serivisi zikarushaho kwihutishwa.
Yagize ati “Serivisi z’inguzanyo zijya zitinda, mwareba uburyo izi serivisi zakwihutishwa kugira ngo turusheho kwiteza imbere mu buryo bufatika.”

Asubiza ibijyanye no kwihutisha no kunoza serivisi, nta kuzuyaza Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko ari ibintu barimo gukemura.
Yagize ati “Serivisi zitinda rwose ni ibintu tugenda dukemura, twifashisha ikoranabuhanga kuko hari nk’inguzanyo twashyizeho yitwa BK Quick +, aho abanyamishahara bashobora gusaba amafaranga agera kuri Miliyoni 50 kuri telefone bakoresheje BK App cyangwa Internet Banking, batavuye aho bari bakayabona mu masaha 15. Tugomba gushyira ibintu mu gaciro tugakoresha ikoranabuhanga kugira ngo turebe ukuntu twanoza serivisi zikihuta kuko igihe ni amafaranga, iyo umuntu akererewe amahirwe aragenda.”
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubungiza, yashimiye ubuyobozi bwa BK bwafashe umwanya wo gusura ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Gatsibo, kandi ko ubufatanye bwa banki bugira ikintu kinini buhindura mu bukungu bw’Igihugu.
Ati “Ubukerarugendo, guhanga imirimo, n’ejo bundi mwabonye mu kigereranyo cy’Igihugu uko twivanye mu bukene kandi ni abangaba mu bikorwa bakora byatugejeje aho. Tugashima cyane na banki kuko kuba itinyuka ikaza ikegera umworozi ikamuha amahirwe yo kugera ku mari y’ibikorwa bye ariko bakatugira inama y’uko twashora imari neza ikatwungukira, ikagira icyo ihindura mu mibereho yacu, mu Karere no mu Ntara muri rusange, birushaho kudufasha.”

Abakiriya ba BK mu Karere ka Gatsibo bashimira cyane iyo banki kuba yarakomeje kubatekerezaho ikabegereza amashami yayo hafi, kuko mbere uwakeneraga serivisi zayo byamusabaga kujya i Nyagatare na Rwamagana, kuri ubu bakaba bafite amashami ane, arimo irya Kabarore, Ngarama, Kiramuruzi n’irya Muhura.






Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|