Gatsibo: Bimwe mu bibazo byari ingutu byarakemuwe
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko gisize gikemuye bimwe mu bibazo.
Muri iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko, abaturage bo mu karere ka Gatsibo barashimira ubuyobozi bwatekereje uburyo bwose bwakoreshwa kugira ngo ibibazo bafite bijyanye n’akarengane bikemuke.

Nyabutsitsi Augustin ni umwe muri abo baturage, aturuka mu kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Kiramuruzi, avuga ko ikibazo cye cyari kijyanye n’isambu yari yaje kugishaho inama abajyanama mu by’amategeko ku biro by’umurenge, ngo akaba yarahawe ubusobanuro bumunyuze.
Ati:” Kuri iki kibazo cyanjye nishimiye uburyo abajyanama mu by’amategeko banyakiriye neza bakumva ikibazo cyanjye, banyeretse inzira ngomba kubicishamo kandi nizeye ko kizakemuka bidatinze.”
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gatsibo Rangira Eddy, avuga ko icyari kigamijwe muri iki cyumweru, ari ukugira ngo abaturage bafite ibibazo mu by’amategeko baganire n’abashobora kubafasha, bityo babahe umurongo wo kubikemuramo.
Yagize ati:” Dutegura iki gikorwa twifuje ko bimwe mu bibazo abaturage bafite birebana n’amategeko byacyemurwa binyuze mu buryo bwo kubasanga aho batuye tukabegera, muri ya gahunda yo kubasanga aho kugira ngo bo baze kwirirwa batonze umurongo ku karere.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri iki cyumweru cyose hakiriwe ibibazo birenga 300, ibyinshi bikaba byari iby’abaje kugisha inama kurusha abazaga kurega.
Iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko cyari cyatangirijwe kuri site ya Kabarore n’iya Kiramuruzi tariki 19 Ukwakira 2015, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Ubutabera n’imiyoborere myiza, inzira y’amahoro n’iterambere rirambye mu muryango nyarwanda.”
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|