Gatsibo: Barateganya kugeza amazi meza ku baturage bose mu mwaka umwe n’igice

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza kubera umushinga wo gutunganya amazi y’ikiyaga cya Muhazi urimo gushyirwa mu bikorwa.

Amazi y'ikiyaga cya Muhazi agiye gutunganywa ashyirwe mu miyoboro ahabwe abaturage
Amazi y’ikiyaga cya Muhazi agiye gutunganywa ashyirwe mu miyoboro ahabwe abaturage

Gasana avuga ko mu myaka irindwi ishize bavuye ku baturage 37% bagerwagaho n’amazi meza nibura muri metero 500 ubu bakaba bari kuri 78%.

Gasana atanga icyizere ko mu mwaka umwe n’igice abaturage bose bazaba babona amazi meza muri metero 500 kubera umushinga urimo gushyirwa mu bikorwa wo gutunganya amazi yo mu kiyaga cya Muhazi.

Ati “Mu myaka irindwi ishize twavuye kuri 37% by’abaturage babonaga amazi meza nibura muri metero 500 tugera kuri 78% kandi dufite icyizere kubera umushinga watangiye wo gutunganya amazi ya Muhazi. Mu mwaka nk’umwe n’igice uri imbere tuzaba turi ku 100% aho abaturage bashobora kubona amazi muri metero 500.”

Naho mu bijyanye no kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi, mu myaka irindwi ishize bavuye ku baturage 22% wageragaho ubu bakaba bari kuri 48.8% ariko nanone ngo hakaba hari umushinga wa RUWEP, uzatangira muri iyi Werurwe 2024. Uyu mushinga uzaha amashanyarazi ingo 23,000 ku buryo abaturage 80% bazaba bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi kandi ufite imbaraga (Three-phase).

Ikindi ni uko amashanyarazi yoroheje (Single-phase), yavuye munsi ya 40% arahindurwa agirwa afite imbaraga (Three-phase), ku buryo bari hejuru ya 87% mu kuyahindura ku buryo uyu mwaka urangiye nta mashanyarazi yoroheje akiri mu Karere.

Hubatswe kandi imihanda ya kaburimbo harimo uwa Nyagatare-Rukomo unyura mu Karere ka Gatsibo, uwa Kiramuruzi-Muhura ndetse n’indi yubatswe mu mijyi ya Ngarama na Kabarore ndetse n’i Kiziguro.

Indi mihanda ya kaburimbo inyigo yayo yararangiye, ngo hasigaye gutangira imirimo yo kuyubaka, harimo uwa Bukomane-Mugera-Nyarukoni n’uwa Rugarama-Kanyangese ubahuza n’Akarere ka Kayonza.

Indi mihanda ikiri mu nyigo, harimo uwa Rwagitima (Finance), kugera muri Pariki y’Akagera n’uw’ahitwa mu bya Ngarama ukagera mu Murenge wa Ngarama.

Mu myaka irindwi ishize kandi hanakozwe imihanda y’igitaka y’ibirometero birenga 300 ndetse n’ibindi bilometero birenga 1,000 by’imihanda y’imigenderano yakozwe mu buryo bwa VUP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka