Gatsibo: Barasabwa kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni bimwe mu bituma ridacika burundu, nk’uko byatangajwe n’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese ubwo yamurikaga igitabo cy’imfashanyigisho igamije kurushaho gusobanura byimbitse ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014.
Byagaragaye ko imwe mu miryango ifatanyije na zimwe mu nzego z’ibanze mu karere ka Gatsibo, bagiye bagira uruhare mu guhishira ahagaragaye ihohoterwa rishingiye ku gitsina akenshi bitewe n’uko habaga hari izindi nyungu zibyihishe inyuma.

Mutumwinka Margueritte, umuyobozi wungirije w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, avuga ko iyi mfashanyigisho yateguwe hagamijwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi inzego zitandukanye, hagaragazwa akamaro n’uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati “Turasaba by’umwihariko abagore n’abana kugira uruhare mu kumenyekanisha ihohoterwa ribakorerwa, kuko iyi mfashanyigisho izarushaho kumenyekanisha inzego uwahohotewe yakwitabaza n’uburyo bwo gukumira no kwirinda ihohoterwa, niyo mpamvu dusaba buri muturage wese kudahishira aho babonye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Uyu muyobozi akomeza avuga kandi ko iyi mfashanyigisho isobanura birambuye impamvu z’ibanze zituma habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingamba zifatwa mu kurirwanya ndeste n’ibihano byaryo.
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hanashyizweho gahunda ya ba malayika murinzi itangijwe na Nyakubawa Jeanette Kagame. Iyi gahunda yaje ije kwita ku bana baba baratereranwe n’imiryango yabo hamwe n’ababa baratawe na ba nyina mu gihe bababyara.
Iyi mfashanyigisho ikubiye mu gitabo cyiswe”Dusobanukirwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”, yateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF ku bufatanye n’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe ibitewemo inkunga n’Umushinga wa Norwegian People’s Aid.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aho u Rwanda rugana abanyarwanda tugomba gucika ku bintu nkibi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina tukimakaza uburinganire aribwo soko y’ubufatanye bw’ibitsina bombi maze tukavuduka mu iterambere