Gatsibo: Bamwe mu bacitse ku icumu ntibarasubizwa amasambu yabo

Imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baracyahura n’ibibazo, ku isonga hakaba hari ikibazo cy’uko hari abambuwe amasambu yabo bakaba batarayasubizwa; nk’uko byagarutsweho na Niyonziza Felicien uhagarariye IBUKA mu karere ka Gatsibo.

Ubwo bibukaga ku ncuro ya 19Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gatsibo, Niyonziza yavuze ko bibabaje ndetse biteye agahinda kuba hari abana birirwa biruka mu nkiko bashaka imitungo yabo kandi bizwi neza ko imitungo ari iyabo ndetse ngo ugasanga hazamo n’amananiza ajyanye n’amategeko.

Aha Niyonziza yatanze urugero rw’uko hari igihe umuntu ajya kuburana imitungo y’ababyeyi be urukiko rukamutuma icyemezo kigaragaza ko yabyawe naba nyakwigegera bishwe muri Jenoside, ibi ngo bisonga abacitse ku icumu cyane.

Niyonziza Felicien uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gatsibo.
Niyonziza Felicien uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gatsibo.

Yagize ati “Iyo ugiye mu rukiko kuburana imitungo yawe ukabanza gusabwa cyangwa kuburana kwemererwa kugira so wishwe muri Jenoside biratubabaza cyane, turasaba ko byakwigwa neza hakabaho uburyo ibibazo nk’ibi byajya bikemurwa hifashishijwe n’umuco nyarwanda.”

Ibi bibazo byinshi bijyanye n’amasambu y’abana b’imfubyi za Jenoside, ngo usanga bijyana n’imanza zirimo amahugu bitewe n’uko Jenoside iba abenshi muri bo bari bakiri bato, ibi bikaba byaratumye abo bana batamenya amasambu y’iwabo bityo bibaviramo guhuguzwa n’abari bashinzwe kubarera cyangwa kubibafashamo.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yavuze ko ari ngombwa ko umuntu wese asubizwa imitungo ye kuko n’ubusanzwe umuco w’amahugu ari umuco mubi cyane utakaranzwe mu Banyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise.

Yagize ati: “Dushyigikiye ko imitungo y’abarokotse bayisubizwa kuko n’ubusanzwe umutungo w’umuntu ni ntavogerwa. Iki twumva ari ikibazo gikomeye kigomba gukemurwa nubwo cyamara igihe ariko kikarangira burundu. Umuco w’amahugu ni umuco mubi, kandi turizera ko hari abantu bakuru bashobora gutanga amakuru arambuye ku bibazo nk’ibi bigakemuka.”

Ku mibireho y’abacitse ku icumu, Ruboneza yavuze ko ubuzima bwabo bugenda buba bwiza kuko barushaho guharanira kwigira ndetse ngo uko imyaka igenda ishira niko bagenda barushaho kwigirira icyizere.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muri Gatsibo ho hari agashya k’uwitwa Rukundo ukoresha inote kugirango abo yasahuye abirenze cyangwa abaheze mu gihome yirengagiza ibyo yakoze i Rwanteru aho yasahuye imitungo uwarokotse waho witwa Kakibibi mwene Gakwaya akaba yaraje gusaba ko bamwishyuriza akamubitsa mu buroko amezi 8, akavamo urukiko rwemeje ko Rukundo Augustin n’abo baregwahamwe bahamwe n’ibyaha byo gusahura no konona imitungo nkuko byemejwe n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma none arasesa imigeri avuga ngo baramubeshyera. Yasahuye ubwo bahungiraga TZ 1994, bafite umujinya w’uko izamarere zari zibatesheje ibyo bari basahuye mu cyari Komine Murambi, Kayonza na Economat i Kibungo.

niyo yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

Yewe bwana Benjamin Nyandwi
wagiye ukora inkuru yawe ukareka gukuraho amafoto kunkuru imwe uyishyira kuyindi bigaragaza ubunebwe ndetse ni numuco mubi. Isubireho

Gahigi Gaspard yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka