Gatsibo: Bamaze imyaka 7 basaba ibyangombwa by’ubutaka ntibabihabwe

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Gatsibo bavuga ko kuba bamaze igihe kirekire batarabona ibyangobwa by’ubutaka, bibabangamira mu kubukoresha nko kuba babugurisha.

Barasaba ibyangombwa by'ubutaka bwabo
Barasaba ibyangombwa by’ubutaka bwabo

Abo baturage bavuga ko basiragizwa cyane mu gihe bagiye gusaba iyo serivisi, abashinzwe kuyibaha ntibagire icyo babamarira kandi bahari.

Nyirasafari Elsabeth wo mu Murenge wa Kiramuruzi agira ati” Maze imyaka igera kuri irindwi (7) nsaba ubuyobozi kumpa ibyangombwa bya burundu by’ubutaka bwanjye, ariko kugeza n’ubu sindabihabwa.

Ubu sinabasha kujya gusaba inguzanyo muri banki kuko bansaba ingwate, kandi sinatanga ubutaka butanyanditseho, turasaba ko ubuyobozi bwaturenganura.”

Abo baturage bakomeza bavuga ko gutinda kubona ibyo byangombwa bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo nko kuba nta wabasha kugurisha ubutaka budafitiwe ibyangombwa ngo abe yakwikorera indi mishinga yamuteza imbere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bukimara kumenya icyo kibazo ngo bwasanze koko abo baturage barengana, bukaba bubizeza ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri uhereye ku itariki 14 Nzeli 2017, baba bamaze kubona ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

Manzi Theogene Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ati” Nibyo koko aba baturage batinze guhabwa ibyangombwa byabo, ariko turi gukurikirana icyo kibazo kugira ngo tunarebe ababigizemo uruhare babibazwe.”

Ikibazo cy’abaturage batinzwa kubona ibyangombwa, ntabwo ari mu Murenge wa Kiramuruzi kivugwa gusa, kuko no mu yindi mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo abaturage bavuga ko badindizwa mu kubona ibyo byangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi ba Gatsibo bari bakwiye kwikubita agashyi. Si service y’ubutaka gusa.
Hari n’izindi nyinshi zitameze neza cyane cyane izijyanye n’iterambere.
Mwabonye akarere kazima gacungira ku muhanda umwe nawo wubatswe mbere y’intambara!!
Habura iki ngo hakorwe imihanda????

Serge Sano yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka