Gatsibo: Bahuguwe ku buryo bakwirinda ibiza
Minisiteri ifite gucunga ibiza no gucyura impunzi mu nshingano zayo (MIDMAR), yeteguye amahurwa mu turere twose tw’igihugu mu rwego rwo kwigisha ibiza, ikibitera n’uburyo byakwirindwa.
Ibiza ntabwo ari amakuba yose abayeho, ahubwo ni amakuba abaho agateza impfu z’abantu.
Ibi ni ibyatangajwe na Rutagisha Aimable umukozi wa Ministeri ishinzwe imicungire y’ibiza ubwo hatangizwaga amahugurwa y’iminsi 2 ahuje abashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa kane tariki 27/12/2012.
Rutagisha agira ati “aya mahugurwa agamije kwigira hamwe ibitera ibiza n’ingamba zafatwa mu kubyirinda.
Mu mikoranire Minisiteri isanzwe ifitanye n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge, twakira za raporo umunsi ku wundi tukabasha kumenya uko ikibazo gihagaze mu gihugu hose tukamenya uburyo tugikurikirana ngo gikemuke”.
Mu karere ka Gatsibo hakunze kugararaga ibiza byiganjemo inkubi z’imiyaga idasanzwe isenya amazu, iyi miyaga ikaba iheruka gusenya inzu 12 z’abaturage mu murenge wa Rwimbogo, ibindi biza bikaba ari mvura nyinshi itera imyuzure imyaka y’abaturage ikarengerwa.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|