Gatsibo: Bahawe imashini zikata ubwatsi bw’amatungo

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi, Ibidukikije n’Umutungo kamere, Dr Nsigayehe Ernest, avuga ko imashini zihinga, zigasya, zikanazinga ubwatsi bw’amatungo (Baler Machines), bari bakeneye uko ari eshatu zamaze kubageraho kandi bizeye ko zizakemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi ku kigero cya 75%.

Amakusanyirizo 11 mu Ntara y'Iburasirazuba ni yo yasabye inguzanyo y'imashini izinga ubwatsi
Amakusanyirizo 11 mu Ntara y’Iburasirazuba ni yo yasabye inguzanyo y’imashini izinga ubwatsi

Mu ntagiriro za Kamena 2023, ni bwo Koperative y’aborozi ya Rwimbogo, yashyikirijwe iyi mashini ndetse itangira no kwifashishwa.

Aborozi bavuga ko izabafasha mu kubona ubwatsi kuko uretse kuba bageragezaga bakabuhinga n’amaboko ariko babusaruraga rimwe na rimwe bukangirika kubera kutagira imashini ibuzinga.

Ikindi ni uko gutema ubwatsi bifashishaga imihoro kandi bikagorana kuba bwahunikwa.

Umwe ati “Ubundi twakoresha imipanga mu kubutemera amatungo ariko ubu iyi mashini izajya ibusya tubuhunike, ikindi imashini izajya ibuzinga tubone uko tubuhunika muri hangari, igihe cy’izuba tubukureyo dutangire kubugaburira amatungo yacu.”

Aborozi bizeza ko izi mashini zizafasha cyane mu gutuma ubuzima bw’amatungo yabo burushaho kuba bwiza ariko akanarushaho gutanga umukamo.

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi, Ibidukikije n’Umutungo kamere, Dr Nsigayehe Ernest, avuga ko imashini zihinga, zigasya, zikanazinga ubwatsi bw’amatungo (Baler Machines), bari bakeneye uko ari eshatu zamaze kubageraho kandi bizeye ko zizakemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi ku kigero cya 75%.

Agira ati “Iya Rwimbogo yatangiye gukora, iya Rwangingo na MUDACOS (Koperative y’aborozi I Kiramuruzi), nazo turimo turashyiraho imashini ziburaho mu minshi micye ziratangira gufasha aborozi. Twizera ko nizitangira ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi kizagabanuka hagati ya 75% na 80%.”

Ikindi ni uko uretse Akarere ka Gatsibo, Nyagatare na Kayonza naho buri Karere kamaze kubona imashini eshatu cyakora Akarere ka Nyagatare kakaba kakibura izindi ebyiri.

Izi mashini zikora imirimo itandukanye irimo ubuhinzi, gusya ubwatsi no kubuzinga zikaba zaraguzwe n’amakusanyirizo y’amata y’aborozi ku bufatanye n’Uruganda Inyange.

Imashini imwe ikaba ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 76,500,000, aborozi bakazishyura 50% by’uruhare rwabo andi atangwe na Leta muri gahunda ya Nkunganire ariko Inyange ikazishyurira aborozi nabo bakayishyura mu gihe cy’imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka