Gatsibo: Bagenewe indogobe ziruhura abagore n’abana imirimo y’ubwikorezi

Umushinga CREDI-Rwanda wahaye Abanyagatsibo indogobe esheshatu zo kunganira abagore n’abana mu gukora imirimo y’ubwikorezi cyane cyane iyo kuvoma amazi kuko abaturage bafite amazi meza hafi muri ako karere ari 55%.

Ni ubwa kabiri CREDI-Rwanda itanze aya matungo mu Rwanda kandi aho yatanzwe yagize akamaro kanini nk’aho yifashishijwe mu kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu karere ka Rulindo hamwe no kubakira abatishoboye mu karere ka Rwamagana; nk’uko byatangajwe na Twahirwa Stephen, umuyobozi wa CREDI-Rwanda.

Mu muhango wo gushyikiriza izo ndogobe akarere ka Gatsibo wabaye tariki 31/05/2012, umuyobozi wa CREDI-Rwanda yatangaje ko mu Rwanda ubu hamaze kugera indogobe 45 zatanzwe n’uyu mushinga kandi zitanga umusaruro mu gukora aho ziruhura abagore n’abana mu kwikorera.

Indogobe ni itungo rikora cyane kuko rishobora kuvoma injerekani 120 z’amazi ku munsi, kandi rishobora gukurura ibintu bifite toni enye. Indogobe kandi ishobora guhinga rikurura amasuka.

Aho zamaze gutangwa mu karere ka Rulindo, indogobe zifasha abaturage mu bwikorezi bw’umusaruro, inyongeramusaruro hamwe n’ubundi bwikorezi. Abazigenewe bagirwa inama yo kuzikoresha kandi bakazitaho no kuziha umwanya wo kuruhuka cyane ko zikunda isuku no kurindwa uburondwe.

Indogobe irisha nk'ihene ikikorera kurusha umuntu.
Indogobe irisha nk’ihene ikikorera kurusha umuntu.

Abazikoresha barassabwa kuzirinda uburondwe kuko 80% z’indwara z’amatungo manini ziterwa n’uburondwe n’inzoka. Umushinga CREDI-Rwanda uzakomeza kuba hafi y’uturere twahawe indogobe haba mu kubafasha mu buvuzi hamwe no kongerera ubumenyi abazikoresha.

Indogobe ni inyamaswa izi ubwenge yumva kandi ikumvira uretse ko ari inyamaswa igira ishyari kuko idashobora gukorana n’icyana cyayo. Indogobe kandi ntikora cyane iyo ireba indi idakora; nk’uko bisobanurwa na Gabo Wilson ukuriye umuryango utera inkunga CREDI-Rwanda mu kuzana indogobe mu Rwanda.

CREDI-Rwanda imaze gutanga indogobe 45 mu turere twa Rwamagana, Rulindo na Gatsibo. Indogobe imwe igera mu Rwanda igura amafaranga ibihumbi 280.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

kubantu bifuza aho indogobe zituruka nababwira ko ziva muri uganda igice cyegereye Kenya zikagera mu rwanda indogobe imwe ifite igiciro cya 280 000frw, naho mu rwanda zitangwa na CREDI-Rwanda

sylidio yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

ndishimye cyane ku bwizi indogobe ubundi zikunze kuba mu bihugu byubutayu ariko nta muntu waho uba uzi kwikorera ku mutwe ari nabyo bisazisha abanyarwanda imburagihe ahubwo izo zizororoke mu gihugu hose zigeremo byaba byiza habonetse naho zigurirwa uwubishoboye akigurira

alice yanditse ku itariki ya: 2-06-2012  →  Musubize

izi ndogobe ziva mu kihe gihugu?

karimu yanditse ku itariki ya: 1-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka