Gatsibo: babujijwe gusezerana kuko batuzuza inshingano zabo

Abagabo batatu bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki mu kagari ka Karubungo, tariki 07/01/2012, bangiwe gusezerana imbere ya rubanda kuko byagaragaye ko batita ku nshingano zo gufasha abo babyaranye bakabata bakajya gushaka abandi.

Ababyaranye na Ndazibuye ndetse na Munyantore babaregeye imbere y’abageni babo ko babatererana mu kurera abana babo ndetse ntibishyure n’ubwishingizi mu kwivuza maze bituma ubuyobozi butabemerera gusezerana imbere y’amategeko kuko gusezerana bidakuraho kwita ku nshingano zo kurera abo babyaye.

Munyantore Jean Bosco yangiwe gusezerana kuko atita kunshingano ze
Munyantore Jean Bosco yangiwe gusezerana kuko atita kunshingano ze

Abaturage 93 nibo bari bitabiriye igikorwa cyo gusezerana imbere y’amategeko nyuma y’igihe kinini babana k’uburyo butemewe n’amategeko. Nubwo bari babanje kwigishwa ibyo amategeko ababwiriza, batatu mu bitabiriye iki gikorwa bangiwe gusezerana kuko hari ibyo batuzuza nk’inshingano z’ababyeyi.

Umuyobozi w’umurenge wa Gitoki, Kanamugire Innocent, yasobanuriye abaturage ko nta mwana ugomba kuba igitambo cy’ibibazo by’ababyeyi kandi ko umutungo w’ababyeyi ari uw’abana, bityo akaba nta wemerewe gusezerana atabanje gucyemura ikibazo cy’abana.

Ndazibuye imbere y'umugeni n'abaturage yangiwe gusezerana kuko yataye abo yabyaye
Ndazibuye imbere y’umugeni n’abaturage yangiwe gusezerana kuko yataye abo yabyaye

Akagari ka Karubungo kabarirwamo imiryango 127 ibana ku buryo butemewe n’amategeko ariko ubuyobozi bwafashe ingamba zo kubigisha kugira ngo basezerane kuko bituma abana bagira agaciro kandi hakavaho amakimbirane y’imiryango.

Imiryango ya sezeranye ni iy’abantu bakuze kuko urubyiruko rwo rumaze kumva akamaro ko gusezerana imbere y’amategeko. Muri aka gace, hakomeje kugaragara ikibazo cy’abagabo bata abagore bashatse mbere bagashaka abandi abandi bagore bavuga ko bashaka ababasajisha.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka