Gatsibo: Babiri bafunzwe bakekwaho kurya imbwa no kuyiha abandi

Umusore witwa Ntawuhigimana Eric w’imyaka 24 na Karegeya Faustin w’imyaka 22 bo mu Karere ka Gatsibo bafunzwe bakekwaho kurya inyama z’imbwa bakanazigaburira undi muntu akazirya yabenshywe ko ari iz’ihene.

Babasanze botsa inyama z'imbwa
Babasanze botsa inyama z’imbwa

Amakuru atangwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko aba basore ari abashumba b’inka mu ifamu y’ahitwa i Rugarama mu Karere ka Gatsibo, bafashwe tariki ya 5 Nzeri 2022 barimo barya izo nyama.

Kugira ngo bimenyekane ko ari inyama z’imbwa, byaturutse kuri bagenzi babo 2 baje basanga barimo kurya izo nyama, hanyuma babasaba ko babaha nabo bakaryaho.

Nyuma haje kuza umugabo uhagarariye ifamu iri hafi aho, ababaza izo nyama bari kurya aho bazikuye bamubeshya ko ari iz’ihene.

Haje kuvuka impaka hagati yabo, biza kuba ngombwa ko abasaba kumwereka uruhu rwayo.

Nyuma baje kuva ku izima berekana aho bakuye izo nyama bagiye mu ishyamba riri hafi aho, basanga ni imbwa babaze kuko babonye uruhu n’umutwe wayo.

SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko abaturage bahise babafata babashyikiriza Polisi, nayo ibageza kuri RIB ikorera muri aka Karere ka Gatsibo.

Ati “Abaturage babashyikirije Polisi, ubu bagejejwe kuri RIB ngo babakoreho iperereza bababaze icyatumye babaga iyi mbwa”.

Umunyamategeko Gasore Prosper, avuga ko mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda nta rihana umuntu wariye imbwa, ibi bivuze ko aba bantu n’ubwo baba bemera ko bariye imbwa nta tegeko ribahana.

Ati “Icyaha cyabahama bagahanwa keretse habonetse nyiri imbwa akabarega kumwicira itungo, ibyo byo babihanirwa ariko mu gihe ntawatanze ikirego ko yayibuze cyangwa se ikaba yari imbwa izerera itagira ba nyirayo, nta cyaha bakoze”.

Mu muco nyarwanda bimenyerewe ko imbwa ari itungo ritaribwa, ahubwo ririnda urugo, aba basore bariye imbwa barenze ku muco bakwiye kuganirizwa rero bakamenya icyabibateye, gusa mu mico y’ahandi hari aho imbwa iraribwa ku mugaragaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Arikose kurya imbwa ninzara cyangwa ni amerwe Bari bafite?

Bucyensenge yanditse ku itariki ya: 7-09-2022  →  Musubize

Umuco mbona ukwiye guhinduka kuko ibyo kurya bigenda bibura kandi ninyama zihagazeho none iyo imbwa y’igasozi iriye umuntu avuzwa nande? None umuntu arayitanze arayiriye ngonafungwe? ?

N.b habeho gushishoza ntibarengere.kuko ntawe bahemukiye .ikindi umuco muvuga bazawushyire mwitegeko ube itegeko kuko harabatawuzi bitewe n’ubuzima babamo.

Cyprie yanditse ku itariki ya: 7-09-2022  →  Musubize

Bazagenda babaganirize ubundi babarekure kuko nta tegeko na rimwe ribahana.

BYINZUKI JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 6-09-2022  →  Musubize

Iyo umuntu yariye imbwa akwiye kuganizwa kuko aba yarenze kumuco nyarwanda

Irankunda v yanditse ku itariki ya: 6-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka