Gatsibo: Babiri bafatanywe ibikoresho bikekwa ko byibwe abaturage

Ku wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo, mu mukwabo ugambiriwe, yafashe abasore babiri bari barazengereje abaturage babiba.

Abafashwe ni Ndayambaje Paul alias Ndayari w’imyaka 29 na Ndayishimiye Jean Damascène alias Kazungu w’imyaka 28, bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Gatsibo, Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki. Ifatwa ryabo rikaba rishingiye ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Mu byo bafatanywe harimo moto yari yaraye yibwe y’uwitwa Nizeyimana Ildephonse, akaba yarayibwe ategewe ku kiraro kiri ku rugabano rw’imirenge ya Gitoki, Kageyo na Gatsibo, ubwo yavaga ahitwa Cyinteko ajya Nyagihanga, bamukubita ibibando barayimwambura.

Bafatanywe kandi televiziyo eshatu, radiyo nini, igikapu kirimo DVD na Dekoderi, imfunguzo nyinshi, inyundo n’ibyuma bifashishaga mu kumena inzu.

Abafashwe bose bahise bajya gufungirwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kabarore, mu gihe iperereza ryagutse rigikorwa mbere y’uko bashyikirizwa ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka