Gatsibo: Ba marayika murinzi barasabwa kwamagana imirimo mibi ikoreshwa abana

Guteza imbere imibanire myiza mu muryango, hamaganwa imirimo mibi ikoreshwa abana, nibyo byibanzweho mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika cyabaye kuri uyu wa 28 Kamena mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore.

Pasiteri Munyabugingo Jean Bosco uhagarariye ba malayika murinzi bo mu Karere ka Gatsibo, mu butumwa yahaye abari bitabiriye uyu munsi mukuru, yashishikarije cyane cyane ababyeyi gufatanya muri gahunda ya Leta bavana abana mu bigo bibarera, bagafata inshingano zo gufata umwana wese nk’uwawe.

Munyabugingo ati: “ni byiza gufata umwa ukumva ko ari uwawe ukamuha buri kimwe cyose nk’uko ubigenzereza uwawe, ariko nanone si byiza gufata umwana ugamije kujya kumukoresha imirimo mibi ngo umugire umucakara”.

Abana bari bitabiriye umunsi wabo ku bwinshi.
Abana bari bitabiriye umunsi wabo ku bwinshi.

Uyu munsi kandi witabiriwe n’imiryango yose itegamiye kuri Leta ikorera mu Karere ka Gatsibo, ifite mu nshingano zayo guteza imbere uburere bw’umwana mu muryango, irimo Plan Rwanda, World Vision, Compassion International n’iyindi.

Sebatware Clement uhagarariye imishinga yose yo mu Karere ka Gatsibo, yagarutse ku mirimo mibi ikoreshwa abana avuga ko iyo babona abo bana bakoreshwa imirimo mibi bibabaza cyane nk’imishinga ishinzwe kubafasha, agasaba ubufatanye n’ababyeyi mu gukumira ibyo bikorwa bibi.

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wizihizwa tariki 16 Kamena buri mwaka, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba yagiraga iti: “Duteze imbere imibanire myiza mu Muryango, twamagane imirimo mibi ikoreshwa abana”.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka