Gatsibo: amazu yagurukanywe n’umuyaga

Imiryango irindwi yo mu murenge wa Gitoki akarere ka Gatsibo icumbikiwe n’abaturage nyuma y’uko amazu yabo ajyanywe n’umuyaga wahushye mu mvura yaguye tariki 09/04/2012.

Amazu yasenyutse ni ayubatse mu kagari ka Karubungo ahagomba kuzashyirwa umudugudu.

Abaturage batangiye kureba uko bafashanya kubona aho kuba birimo gusana amazu yangijwe n’umuyaga no kureba ko ubuyobozi hari icyo bwabamarira abatifashije basenyewe; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’umurenge wa Gitoki, Kanamugire Innocent.

Uwo muyaga nta muntu wishe ariko bamwe mu baturage bashyizwe hanze n’imvura kandi bacyenewe gufashwa.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2, minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza yari yatanze itangazo ry’uburyo abantu bakwirinda ibiza bikomoka ku mvura, inkuba, imiriro n’imiyaga bagendeye kumiturire.

Abaturage basenyewe n’umuyaga bakurikiye abandi basenyewe n’imvura mu gihe hadaciyemo igihe cy’ukwezi mu karere ka Gatsibo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka