Gatsibo: Abayobozi baranengwa kudatanga raporo ku gihe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwagaye abayobozi ba njyanama n’abashinzwe iranga mimerere mu mirenge kubera kudatangira raporo ku gihe n’aho zitanzwe ntibakurikirane ngo bamenye ko zagezeyo.

Ibi byaragajwe mu nama Akarere kagiranye n’abayobozi ba njyanama z’imirenge 14 igize akarere n’abashinzwe irangamirere mu mirenge kugira ngo bagaragarizwe ikibazo cy’intege nke mu mirimo bashinzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yavuze ko hakiri ikibazo gikomeye cy’abayobozi b’ibanze badatangira raporo ku gihe, n’aho zitanzwe ntihabeho gukurikirana ngo bamenye ko zageze aho zigomba kugera kugira ngo zifatirwe imyanzuro.

Nk’uko itegeko ribisaba, raporo za njyanama z’imirenge ku bikorwa by’iterambere ziba zigomba kugezwa ku karere mu minsi irindwi, akarere na ko kakagira icyo kazivugaho mu minsi itatu.

Ruboneza yagaye njyanama z’imirenge, ko hari n’aho bamara n’ibyumweru bitatu nta raporo baratanga kandi inama njyanama zarateranye. Avuga ko, ngo hari n’ubwo no ku rwego rw’akarere hari aho zishobora kugeraho zikiryamira, kubera ko ba nyirukuzitanga batibuka ngo bakurikirane niba zarageze aho zigenewe.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise.

Kuba hari abakora raporo nabi, cyangwa se nizikozwe ntizitangirwe igihe, bishobora gutuma umuntu ashyirwa mu mubare w’abadakora ku buryo bworoshye, kuko ubusanzwe ngo umuntu yakoze ntiyakananiwe kubigaragaza akora raporo.

Hanibukijwe kandi ibijyanye no kubika inyandiko, kugira ngo zizifashishwe bibaye ngombwa, cyane cyane nko mu gihe habayeho gusimburana ku mirimo, ihererekanyabubasha rijye rikorwa uko bikwiye.

Abashinzwe irangamimerere ariko banagawe ko raporo zigera ku karere zigaragaza ko badakunze kugaragara kuri terrain cyane kandi biri mu by’ibanze bashinzwe.

Abari muri iyi nama, biyemeje ko guhera tariki 15 Gashyantare, bagiye gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bagaragarijwe bikwiye gukosorwa, kugira ngo raporo zikoze nabi n’izikererewe bihinduke amateka muri 2013.

Iyi nama yabaye tariki 14/02/2013 yarangiye bafashe umwanzuro ko meya azajya ahura na njyanama z’imirenge rimwe mu gihembwe, kugira ngo bage bikebuka hakiri kare, ahagaragaye gutezuka bikosore amazi atararenga inkombe.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka