Gatsibo: Abayobora amakoperative biyemeje gukemura ibibazo bibangamiye abaturage

Bamwe mu bayobozi b’amakoperative mu Karere ka Gatsibo, biyemeje gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage, birimo kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza n’ubwisungane mu kwivuza.

Biyemeje gukemura ibibazo bibangamiye abaturage
Biyemeje gukemura ibibazo bibangamiye abaturage

Babyemereye ubuyobozi mu nama y’ubukangurambaga ku iterambere ry’amakoperative, bagiranye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere, yabahuje ku wa Kabiri tariki ya 27 Nzeli 2022 mu Murenge wa Rugarama.

Mu butumwa yabagejejeho, Guverineri Gasana yasabye abayobozi b’amakoperative gushyashyanira abanyamuryango bayobora, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza bushingiye ku iterambere ry’amakoperative.

Yagize ati “Mwebwe abayobozi ni mwe abanyamuryango batezeho imibereho myiza n’iterambere, mwirinde imikorere mibi irimo kunyereza imitungo y’abo muyobora, ahubwo muharanire icyateza imbere Koperative zanyu n’abanyamuryango muri rusange.”

Abayobozi b’amakoperative bemereye ubuyobozi ko amakoperative bayobora agiye kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza, ubwisungane mu kwivuza no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Umwe muri bo yagize ati “Tugiye kwita ku banyamuryango bacu bose bajye muri Ejo Heza kandi buri wese abone mituweri y’umuryango, ariko turifuza no gufasha Akarere mu bikorwa byo kubakira abatishoboye no kurwanya imirire mibi, aho dutuye dukora uturima tw’igikoni ntangarugero.”

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana

Abayobozi b’amakoperative basabwe kwigira kuri COPRORIZ Ntende, ubu ifite ibikorwa biyinjiriza harimo Hotel ku buryo n’abanyamuryango bakuze basigaye bahabwa amafaranga y’izabukuru.

Akarere ka Gatsibo gafite amakoperative 172 afite abanyamuryango 16,970 barimo abagore 7,244 n’abagabo 9,726.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka