Gatsibo: Abatuye mu mudugudu wa Bihinga barasaba ko iyimurwa ryabo ryihutishwa

Imiryango 34 ituye mu mudugudu wa Bihinga, umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, irinubira ko hashize umwaka idahabwa ingurane ngo yimuke kandi yarabujijwe kugira ikintu na kimwe ihinga.

Aba baturage bagomba kwimurwa aho batuye hakubakwa ishuri rigezwego, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Uwitwa Mukakalisa Gaudance avuga ko babujijwe kubyaza umusaruro imirima yabo dore ko ngo bakabaye bahingamo ibihingwa ngandurarugo nk’ibijumba, imyumbati, ndetse n’urutoki akagaragaza impungenge zuko bashobora guhura n’ikibazo cy’inzara.

Yagize ati “dore nk’ubu na turiya dushyimbo mubona dutangiye kumera, nutwo twashyizemo ejo bundi tubonye bituyobeye’’.

Mukandemezo Deborah, undi muturage wo mu mudugudu wa Bihinga we asaba ubuyobozi byibura kubakoresha inama mu rwego rwo kubaha amakuru yaho gahunda yo kubimura igeze, aho guhora mu gihirahiro batazi aho bahagaze, bakabuzwa no gukora bakaba bagiye guhura n’ikibazo cy’inzara.

Yagize ati “ikitubabaza cyane nuko no kutubuza guhinga abayobozi bacu batabishyira mu nyandiko, ahubwo bakatubwiza amagambo gusa”.

Kamanzi Emmanuel umwe mu baturage bazimurwa agira ati “mu byukuri natwe twishimiye ko iterambere ritwegera maze abana bacu bakabona uburezi bwiza kandi bufite ireme, ariko nibatugenere ku gihe ibyo amategeko aduteganyiriza maze twigendere neza, ubu turi hano tutazi n’umubare w’amafaranga tuzahabwa.”

Umunyanyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore, Richard Murego, yatangarije Kigali Today ko ibyo abaturage bavuga bijyanye no kutabatumira mu nama ngo bamenyeshwe aho gahunda yo kubimura igeze atari byo.

Ngo inama ya mbere bayigiranye tariki 28 mata 2012, avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye bigera magingo aya batarahabwa ingurane zabo ku byo babariwe, aruko gahunda z’umufatanyabikorwa Plan international zahindutse.

Kuri iyo ngingo avuga ko uwo mufatanyabikorwa yagombaga kuba yaratangiye kubaka ishuri mu kwezi kwa Gicurasi 2012, ntibyakorwa bikaba bigeze mu Kwakira ngo bishoboke ko arimo kwisuganya.

Ku kibazo cyo kudahabwa ingurane, umuyobozi w’umurenge wa Kabarore yasobanuye ko akarere ariko karimo kubitegura cyane ko hari imirimo y’ibanze yabanje nko kubara, gupima mu rwego rwo kumenya ingano y’ubutaka, kuzitira ubwo butaka, n’ibindi.

Yagize ati “erega mu gihe batarishyurwa, icyo twabasaba ni ukuba bihanganye bagashaka ahandi bahinga, kuko na nyuma yo kubimura, turateganya kuzabatuza neza mu midugugu aho ibikorwaremezo bizaba bishobora kubageraho mu buryo bworoshye, cyane ko n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kabarore kigaragaza ko aho batuye hatateganyirijwe ibikorwa by’ubuhinzi, ahubwo ari aho gutura mu buryo bugezweho”.

Plan International igiye kubaka ishuri rigezweho mu mudugudu wa Bihinga isanzwe ari umufatanyabikorwa w’akarere ka Gatsibo.

Yubatse ibyumba 12 by’ishuri ribanza rya Ruhuha, ibafasha guteza imbere abaturage batishoboye ibagezaho inka mu rwego rwa Girinka, ndetse n’amatungo magufi, ikaba yarafashije mu kubaka ikigo nderabuzima cya Kabarore mu buryo bugezweho aho cyuzuye gitwaye amafaranga miliyoni 300.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka