Gatsibo: Abaturage ibihumbi 18 bakijijwe gushoka ibishanga
Nyuma y’igihe kinini abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo bataka kutagira amazi meza, ubu barishimira ko begerejwe amavomero.

Abaturage babarirwa mu bihumbi 18 bo mu mirenge ya Kageyo, Muhura, Remera na Rugarama nibwo begerejwe amavomero 51, yatashywe tariki ya 13 Gashyantare 2017.
Uwo muyoboro w’amazi wuzuye utwaye miliyoni 165RWf.
Abo baturage bavuga ko umuyoboro w’amazi meza begerejwe ubakijije amazi yo mu bishanga bari basanzwe bajya kuvoma; nkuko bitanganzwa na Dushimimana Jeanette.
Agira ati “Kuvoma amazi y’ibirohwa byari bimaze kudutera ingaruka nyinshi kuko yaduteraga indwara zitandukanye zikomoka ku mwanda, turashimira cyane ubuyobozi bwadutekerejeho bukatwegereza aya mavomero kuko aje yari akenewe.”
Eng. Twizeyemungu Juvens akuriye ishami rishinzwe iby’amazi isuku n’isukura mu Karere ka Gatsibo, avuga ko igikorwa cyo gukomeza kwegereza amazi meza abaturage bigikomeza. Niho ahera ahamagarira abaturage gufata neza ayo mavomero.
Agira ati “Turizeza abaturage bataragerwaho n’amazi ko mu gihe kitarambiranye azaba amaze kubageraho, tukanabasaba kuyabungabunga neza.”

Aya mavomero yubatswe ku nkunga y’Igihugu cy’Ubuyapani ku bufatanye n’Umushinga utegamiye kuri Leta w’Abataliyani witwa Mouvement pour Lutter contre la Faim dans le Monde/Movimento Lotta Fame Mondo (MLFM).
Usibye uyu uyoboro w’amazi wa Byimana-Remera, undi muyoboro wamaze guhabwa abatuye mu karere ka Gatsibo ni uwa Kigomero-Bugarama, uha amazi abaturage bagera 6000, ukaba waruzuye utwaye miliyoni 79RWf.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
natwe namazimeza tugira murikabarore nimudufashe mwisi mwijuru tuzirwariza
Nibyiza cyane mutabare nahandi hatarashyika akazi meza