Gatsibo: Abaturage biteguye kwakira Perezida Kagame

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bashimishijwe no kwakira Perezida Kagame nyuma y’igihe kitari gito adaheruka kubasura nubwo bavuga ko ibikorwa bye bibahora hafi bigatuma babona ko abazirikana. Perezida Kagame, uyu munsi tariki 20/04/2012, arasura akarere ka Gatsibo aho ari bufungure uruganda rutunganya umuceri.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame asura Rukundo, umuhinzi ntangarugero w’urutoki mu murenge wa kiramuruzi ushobora kwinjiza amafaranga ibihumbi 700 ku kwezi ayavanye mu rutoki. Nyuma yo gusura urutoki biteganyijwe ko afungura uruganda rutunganya umuceri wera mu bishanga bya NTENDE na KANYONYOMBA.

Uruganda rwuzuye rutwaye akayabo ka miliyoni 325 rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 3 mu isaha. Perezida Kagame yemereye abahinzi b’umuceri uru ruganda muri 2009. Perezida araza kandi kuganira n’abaturage mu murenge wa Gitoki.

Uruzinduko rwa Perezida rwiteguwe bihambaye cye. Ku mihanda hatatse amabendera n’insina ndetse abaturage biteguye kumwakira ku muhanda abandi benshi bagiye aho ari buganirire nabo.

Bamwe mu baturage bashoboye kuganira na Kigalitoday taliki 19/04/2012 bavuga ko biteguye kwakira Perezida Kagame nk’umuyobozi w’imena washoboye guhindura amateka y’Abanyarwanda, bakaba bamucyesha ubuyobozi bwiza n’iterambere. Banamushimira uruganda rutunganya umuceri yabubakiye.

Uruganda rutunganya umuceri Perezida Kagame yubakiye abahinzi b'umuceri ba Gatsibo
Uruganda rutunganya umuceri Perezida Kagame yubakiye abahinzi b’umuceri ba Gatsibo

Abahinga igishanga cya Kanyonyomba bavuga ko iyo Perezida Kagame atabahwitura batari gushobora kugera ku musaruro ushimishije babona. Inama n’ubufasha Perezida Kagame yabahaye bwarenze guhinga umuceri bijya mu bworozi bw’amafi none barashaka no gukora ibindi bituma bongera umusaruro w’urutoki bateganya guhinga muri icyo gishanga.

Kanyangira Boniface, umusaza utuye mu murenge wa Kabarore avuga ko nubwo ashaje ashimishwa n’uburyo Perezida Kagame ahesha ishema Abanyarwanda.

Abisobanura muri aya magambo: “ndagira nkubwize ukuri ko u Rwanda rufite umuyobozi mwiza uruhesha ishema. Iyo nibutse uburyo igihugu cya Uganda gikize kurusha u Rwanda nkareba uburyo Abanyarwanda batozwa kwiyubaha no kugira isuku numva nishimiye kwakira Perezida Kagame wadukijije umwanda, akatujijura tugakora kandi tugatera imbere.”

Abaturage benshi bashimira Perezida Kagame kuba yarabafashije kongera umusaruro w’ubuhinzi, umusaruro ukomoka ku bworozi, kubakura muri nyakatsi no kubagezaho gahunda ya Girinka.

Abandi bavuga ko bashima kubegereza amashuri n’amavariro, ndetse hari n’abamushimira ubushishozi nk’umuyobozi ukoresha ukuri kandi akanga akarengane bakaba bavuga ko bifuza kumwakira bamushimira ubunararibonye yakoresheje acyemura ibibazo by’amasambu byahoze muri aka karere.

Amwe mu mashuri afasha abana kudakora ingendo ndende bajya ku ishuri
Amwe mu mashuri afasha abana kudakora ingendo ndende bajya ku ishuri

Nubwo Kanyangira atashoboye kwiga ashimira Kagame uburyo yaciye akarengane mu burezi abana bose bakaba biga ndetse n’abakuru bakaba biga gukora ibibateza imbere. “nshimira Kagame kuba yaratuzaniye gukora twunguka kuko umutungo mucye dufite dushobora kuwubyaza inyungu. Ubu mfite inka 3 nasigaranye mu nka zigera ku 100 zashize ariko izi 3 zimpa umusaruro mwishi kubera ubumenyi nigishijwe n’ubuyobozi bwiza.”

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo ariko hari ibyo basaba Perezida Kagame kubakorera kugira ngo bashobore kwihuta mu iterambere. Kamanzi ukorera avuga ko bishimiye kwakira Perezida Kagame kubera gahunda nziza abagezaho ariko bifuza ko yabafasha kubona amazi meza kuko akarere ka Gatsibo gafite ikibazo cy’amazi.

Kamanzi yagize ati “Nyakubahwa Perezida Kagame dukunda uburyo atekerereza Abanyarwanda agamije kubavana mu bucyene, nubwo yatwegereje amashanyarazi akaba ataragera hose azadufashe kubona amazi meza tureke kuvoma mu bizenga no gukora ingendo nini zituma abana bagorwa kujya ku ishuri.”

Urutoki abaturage baribumurikire Perezida Kagame kuko yabafashije kugera ku bumenyi bwongera umusaruro
Urutoki abaturage baribumurikire Perezida Kagame kuko yabafashije kugera ku bumenyi bwongera umusaruro

Uwitwa Kamana we avuga ko mubyo asaba Perezida Kagame harimo guhwitura abayobozi bagatoza abaturage kugira isuku kuko akarere ka Gatsibo katagira ubwiherero rusange ku mihanda n’ahahurira abantu benshi bigatuma isuku idatera imbere. Ibi kandi bituma n’abaturage badaha agaciro isuku yo mu ngo kandi isuku ituma umuntu agira ubuzima bwiza.

Umwana muto wiga mu ishuri rya Bihinga we yatangaje ko icyo ashimira Perezida Kagame ari uko yaborohereje kwiga bitabasabye kujya kure y’imiryango yabo, avuga ko icyo yisabira Perezida Kagame ari ukubafasha kubona amashanyarazi kuko hari ibyo badindiraho kubera kubura amashanyarazi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

PEREZIDA WACU TURAMUKUNDA TWESE KUBERA KO ADAHWEMA GUTEKEREZA IBYA TEZA ABANYARWANDA BOSE IMBERE.IMANA IKOMEZE IMWONGERERE UBUMENYI.

kalisa yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka