Gatsibo: Abaturage barashima ubuyobozi kubashyiriraho inteko y’akarere
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo barashima ubuyobozi ko butegura inteko y’akarere ihurizwamo ibiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi hamwe n’abafatanyabikorwa bigatuma haba impinduka mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza mu karere.
Mu nteko y’abaturage y’akarere ka Gatsibo yateranye tariki 17/05/2012, abayobozi b’akarere bamurikiye abaturage ibyagezweho byari byizwe mu nteko ya mbere yabaye 2011 aho bari biyemeje kongera umusaruro binyuze mu guhuza ubutaka, kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo hamwe no kurwanya ubukene.
Inteko yabaye muri 2011 yihaye intego yo kuzahura ubukungu bahuza ubutaka bitanga umusaruro wikubye kabiri umusaruro wabanje. Akarere kandi kabashije kwinjiza miliyoni 400 ziturutse mu misoro; amakoperatave afite ibyangombwa yageze ku 104 ndetse agirwa n’inama zo gukora aneza.
Akarere ka Gatsibo kashoboye kongera igikorwa cyo gutera inka intanga mu rwego rwo kongera umukamo. Gatsibo isanganywe inka gakondo zigera kubihumbi 50.
Uyu mwaka, akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa 11 mu kurwanya ubucyene mu gihugu, naho mu miyoborere myiza kaje mu turere dutanu twa mbere; nk’uko byatangajwe na raporo y’umuvunyi.
Kuba byinshi byasabwe mu nteko ya mbere byarashyizweho ni icyerekana ko n’ibyijemejwe mu nteko ya 2 yateranye kuri uyu wa kane tariki 17/05/2012 bizagerwaho. Uyu mwaka ibyiyemejwe birimo gufasha abaturage kurwanya ubukene no guteza imbere uburezi no kurwanya ibiyobyabwenge no guharanira umutekano.

Nubwo akarere ka Gatsibo gakomeje guhura n’ibiza bisenya ibikorwa remezo n’imyaka y’abaturage, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, avuga ko bidaca intege abaturage mu gukora biteza imbere.
Umuhigo akarere ka Gatsibo gafite ni uguca umukene mu karere bitarenze muri 2014 ndetse n’ibiyobyabwenge bigacika burundu bitarenze uyu mwaka cyane ko Gatsibo ifatwa nk’inzira binyuzwamo.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko ashima ubuyozi bw’akarere gateganya guhura n’abaturage kuko bituma ibibazo bibangamira abaturage bishyirwa ahagaragara bigashakirwa igisubizo kandi abayobozi n’abaturage bakungurana ibitekerezo.
Iyo miyoborere myiza yaratumye akarere ka Gatsibo kari kazwi kuba akanyuma mu mihigo gasigaye kiharira ishema mu mihigo, byatumye kandi n’intara izamuka iba ikigega cy’ibiribwa kuko igihembwe cy’ihinga gishize 29% by’umusaruro w’ibigori mu gihugu byavuye mu Ntara y’Uburasirazuba.
Ikindi Guverineri ashima ni uburyo abayobozi b’inzego zibanze bagira uruhare mu gutanga ibisubizo kuruta uko abayobozi b’akarere babitanga cyane ko abayobozi b’inzego zibanze baba bazi icyo abaturage bacyeneye n’uburyo ibibazo bihari byacyemurwa.
Inteko yatangijwe n’akarere yanageze mu mirenge aho abaturage n’abayobozi basasa inzobe bakiga kucyateza imbere imibereho myiza, imiyoborere n’iterambere by’aho batuye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
gatsibo niko karere gakomeje gusigara inyuma kubera ibikorwa remezo, abayobozi nibahe abaturage amazi meza n’imihanda kuko abaturage bamera neza bafite ubuzima bwiza. ubuyobozi bwiza nubugenera abaturage ibibateza imbere naho ishema ridashingiye kubushobozi nta shema dushaka ibikorwa
ISHEMA RYA GATSIBO, Ibakwe mu Iterambere