Gatsibo: Abasirikare biga mu ishuli rya Nyakinama basobanuriwe uko abaturage begerejwe ubuyobozi

Abanyeshuli b’ishuli rikuru rya gisirikare rya Nyakinama bagiriye urugendo shuri mu karere ka Gatsibo basobanurirwa uko abaturage begerejwe ubuyobozi n’isano bifitanye no gutera imbere kw’amajyambere.

Uru rugendo shuli rwabaye kuri uyu wa 22 Mutarama ruri mu rwego rwo gusobanukirwa politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi, n’inyungu bifite ku kubaka umutekano w’igihugu n’uburyo umutekano wabaturage warushaho gusigasirwa.

Ubwo iki gikorwa cyatangiraga, Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwabanje kwereka aba bashyitsi uburyo ubuyobozi bwegerejwe abaturage muri aka karere uhereye ku Midugudu ukageza ku Mirenge, ndetse bunagaragaza ibikorwa by’iterambere ubuyobozi bumaze kugeza ku baturage.

Urugendo shuli rwatangijwe n'ibiganiro byerekana uko ubuyobozi bwegerejwe abaturage.
Urugendo shuli rwatangijwe n’ibiganiro byerekana uko ubuyobozi bwegerejwe abaturage.

Nyuma y’ibi biganiro Major Anchilla Kagombola umwe muri aba banyeshuli uturuka mu gisirikare cya Tanzaniya, yavuze ko basobanukiwe byinshi dore ko bimwe babyumvaga cyangwa bakabisoma mu bitabo gusa. Yagize ati: “Ni inyungu ikomeye ku muntu ushinzwe umutekano kumenya isano iri hagati y’umutekano n’iterambere”.

Major Anchilla Kagombola yakomeje avuga ko we na bagenzi be, bashimye uburyo gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi itibanze gusa ku bikorwa by’amajyambere ahubwo ko basanze n’umutekano waribanzweho.

Muri uru rugendo shuli, abanyeshuli ndetse n’abarimu bakomoka mu bindi bihugu byo mu muryango w’Africa y’uburasirazuba baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo byibanze ku haturuka ubushobozi kugira ngo ibikorwa byose by’iterambere n’umutekano bigerweho kandi byihuse.

Asubiza iki kibazo, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yabasobanuriye ko ibi biterwa n’uko abaturage babyumva bakabigira ibyabo bityo bakabigiramo uruhare, bitewe n’ubukangurambaga buba bwakozwe.

Urugendo rwasojwe hasurwa ibikorwa by'iterambere birimo ibigo by'imari.
Urugendo rwasojwe hasurwa ibikorwa by’iterambere birimo ibigo by’imari.

Aba basirikare bari muri uru rugendo shuli bakomoka mu bihugu by’africa y’uburasirazuba, bakaba bose bari mu mahugurwa mu ishuli rikuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, rikaba rihugura abasirikare bakuru guhera kuri majoro kugera kuri Colonel.

Aba banyeshuli bashoje uru rugendo shuli basura bimwe mu bikorwa by’iterambere biherereye muri aka karere ka Gatsibo, bakaba basuye isoko rusange rya Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo ndetse n’ibigo by’imali bitandukanye.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ngabo zacu turabakunda pe.

jonn yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

izo ngabo zigerageze kwiga kubana n’abaturage bakamenyeshwa ko igihe tugezemo ataruguhamagarwa afande,ahumbwo bakamenyera kuganira ndetse n,okubaza service zimwe nazimwe zitangwa batamenyereye kandi bakirinda gusuzugura uwo babonye wese dore ko igihe bagezemo aricyo kwemera ko hari abasobanukiwe kubarusha,ninama nahanga buri wese cyane cyane abayoboye izi ngabo.

rusaganwa yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

izo ngabo zigerageze kwiga kubana n’abaturage bakamenyeshwa ko igihe tugezemo ataruguhamagarwa afande,ahumbwo bakamenyera kuganira ndetse n,okubaza service zimwe nazimwe zitangwa batamenyereye kandi bakirinda gusuzugura uwo babonye wese dore ko igihe bagezemo aricyo kwemera ko hari abasobanukiwe kubarusha,ninama nahanga buri wese cyane cyane abayoboye izi ngabo.

rusaganwa yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Yes urabona kuntu baberewe iyo bambaye kimwe uniforms
zisa hamwe ni kweto zihanaguye,iyo mwambaye mutya
buriwese wiga muri university yumva yahindura,akaba
basanga,nibyiza kugira ingabo zicyeye.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka