Gatsibo: Abana batatu bamaze kugwa muri Muhazi bashaka amazi
Ikibazo cyo kubona amazi meza mu karere ka Gatsibo gikomeje kugora abatuye aka karere kuko mu baturage 300 000 batuye ako karere kimwe cya kabiri cy’abo ari bo babasha kubona amazi meza kandi nabwo babanje gukora ugugendo rurerure.
Mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage bakayabona batarenze metero 500, mu karere ka Gatsibo hari aho abaturage bakora ibirometero 20 bashaka amazi meza rimwe na rimwe bigatuma abana bato bagwa mu biyaga bashakamo amazi.
Mu mezi abiri ashize abana batatu bari hagati y’imyaka 3 na 7 baguye mu kiyaga cya Muhazi bagiye gushaka amazi; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday.
Uretse umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi uvuga ko amwana azi waguye muri Muhazi yaguyemo muri Kamena 2011, abandi b’imirenge ya Gasange na Kiramuruzi ikora kuri Muhazi nta wemera ko hari umwana waguye mu kiyaga.
Ahenshi mu karere ka Gatsibo cyane cyane mu mujyi, injerekani y’amazi ishobora kugura amafaranga 100. Ibi bituma abadafite ubushobozi bwo kuyagura bohereza abana kuvoma kure bikabaviramo gusiba amashuri.
Abatagiye kure gushaka amazi meza bo bakoresha ibizenga by’uhirwamo inka bidafite isuku. Nko mu murenge wa Rwimboga mu kagari ka Nyamatete habarirwa ivomo rimwe. Muri akarere, ni ahantu mbarwa ushobora gusanga amazi (robine) mu rugo.
Mu gihe akarere kagishakisha uko kakemura iki kibazo, ubuyobozi burasaba ababyeyi kutohereza abana kujya kuvoma mu biyaga n’ibyuzi bifite amazi meshi kuko bishobora gutera ikibazo abana bakagwamo cyangwa bakaribwa n’inyamaswa.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko zimwe mu ngamba zihutirwa bwafashe harimo gusana imigezi yangiritse no kongerera ingufu amazi ari mu misozi agashobora kugera ahatuye abaturage batayafite.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|