Gatsibo: Abana bacitse ku icumu bafite ibibazo by’amasambu yabo yigabijwe

Abana bacitse ku icumu bo mu karere ka Gatsibo bafite ibibazo by’amasambu yasizwe n’ababyeyi babo yakaswemo imidugudu ndetse n’abandi bantu bakayaturamo badahawe ingurane.

Iki kibazo cy’amasambu y’abana b’imfubyi za Jenoside cyagaragajwe ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ibi bibazo byemezwa kandi n’umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Gatsibo Niyonziza Felecien (Muzungu) uvuga ko mu bibazo 23 byihutirwa ibigera kuri 6 gusa aribyo akarere kamaze gucyemura.

Abacitse ku icumu benshi mu karere ka Gatsibo kandi bafite ibibazo birebana n’amazu ashaje yubatswe muri 1998 ku buryo butajyanye n’igihe ku buryo ubu ashaje bamwe akeneye gusanwa kandi hari abadafite ubushobozi bwo kuyisanira.

Niyonziza avuga ko ibibazo bibabaje cyane ari iby’abo bana batwawe amasambu yabo ntibahabwe ingurane.

Mu mazu arenga 200 afite ikibazo akarere kemeye kuzubaka nibura agera kuri 97. Asigaye ategereje abandi bayagiramo uruhare. Amazu menshi afite ikibazo akaba aboneka mu murenge wa Kiramuruzi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka