Gatsibo: Abana 46 barasambanyijwe mu gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Richard Gasana, avuga ko mu mezi arindwi gusa mu gihe cyo kwirinda COVID-19, abana 46 ari bo bamaze kumenyekana basambanyijwe.
Gusa ngo batangiye ukwezi k’ubukangurambaga ku miryango, abayobozi batandukanye ndetse n’inzego zose bireba, ku buryo iki kibazo cyahagarara ndetse n’ababahohotera bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Ati “Ku bufatanye n’inzego z’ubuzima, abana 46 ni bo tumaze kubarura, ntabwo ari bakeya kuko baza basanga abandi benshi dusanganywe. Gusa hari ingamba twafashe zirimo ubukangurambaga ku miryango, abayobozi, abanyamakuru, inzego zose bireba, kugira ngo badufashe guhangana n’iki kibazo. Harimo no gushakisha ababahohotera ndetse n’abatorotse bagaruka tukabafata tukabashyikiriza ubutabera”.
Ubwo yari mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Amb. Solina Nyirahabimana, yasabye abaturage gufasha Leta guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa inda.
Yavuze ko igihugu cyakemuye ibibazo byinshi kandi bikomeye kurusha icyo gusambanya abana, bityo ko buri wese yumvise uburemere bwacyo cyacika burundu.
Yagize ati “Gusambanya abana, kubatera inda, Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga, Akarere ka Gatsibo iteka kaba karwanira umwanya wa gatatu cyangwa uwa kabiri, byagombaga kudutera ipfunwe ndetse n’isoni tukabifatira ingamba tugahagurukira kubirwanya kandi duhereye mu mizi, kandi ni mu miryango”.
Amb. Nyirahabimana akomeza agira ati “Hari intambara nyinshi u Rwanda rwatsinze, ndahamya ko na hano mu Karere ka Gatsibo hari ibibazo cyangwa intambara karwanye na zo kakazitsinda, mubona iki kibazo cy’amakimbirane mu miryango no gusambanya abana cyakenera inkunga ituruka mu mahanga? Ntitube ntibindeba, ikitagenda tukigaragaze.
Imibare iheruka gutangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko mu mwaka wa 2019-2020, abana 4,265 basambanyijwe muri bo 831 baterwa inda.
Iyi mibare kandi igaragaza ko mu gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19 imibare yagabanutse.
Guhera muri Mutarama kugera muri Werurwe mbere ya Guma mu Rugo, abana 1,537 ni bo basambanyijwe. Mugihe cya Guma mu Rugo guhera muri Werurwe kugera muri Kamena hasambanywa 864. Naho guhera muri Kamena kugera muri Kanama, Guma mu Rugo ikuweho habarurwa abana 1,310 basambanyijwe.
RIB ivuga ko abakunze kugaragarwaho gusambanya abana harimo ababyeyi b’abo b’abagabo, ba nyirarume cyangwa ba se wabo, abafitanye isano n’umuryango, inshuti zabo, abaturanyi, abashumba n’abakozi bo mu rugo cyangwa abashinzwe kurera abana.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye ko reta hamwe ninzego zumutekano natwe abaturajye tubigizemo uruhare tugomba gutanga amakuru aho tubonye ihohoterwa rikorerwa abana
Reta Kandi igomba gushyira ingufu mugushyiraho amaclub amakinamico niyindi mikino murubyiruko hatanzwe insanganya matsiko yerekeye ihohoterwa rikorerwa abana
Nabyo haricyo buahindura
Yanashyiraho ibihano bikomeye kubazajya bafatwa bakoze iryo hohotera
No muri Bugesera umurenge wa Mwogo umwana witwa Nzakundimfura Olive yafashwe kungufu bigizwemo uruhare n uwiyitaga ko amurera Kanujeru Dancila aramushyingira afite 16 ans,mwamukoreye ubuvugizi akarenganurwa cyane cyane ko banamwambuye 11 millions yari yahawe na soras babifashijwemo n umukozi wayo witwa Hodari Jean Claude,bagakora amanyanga yo kumushyingira atarageza igihe ngo babune uko bamubeshya icyo bakoresheje Ayo mafaranga ye banatangamo ruswa ngo uwamurongoye adafungwa, babifashijwemo n uwari gitifu w akagari kabo