Gatsibo: Abajyanama b’ubuzima bakeneye inyoroshyangendo mu kazi kabo

Abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bishimira ko ubuzima bw’abaturage burushaho kugenda neza bitewe n’uruhare rwabo.

Aba bajyana ariko bavuga ko nubwo ibi byose byagezweho bagifite imbogamizi ikomeye yo kugera aho baba bakenewe hose, kuko nta bushobozi baba bafite bwo gutega ibinyabiziga ngo bibagezeyo.

Nzabandora Simon, umujyanama w’ubuzima wo mu Kagari ka Nyabikiri muri uyu murenge wa Kabarore, agira ati “Ubu imidugudu isigaye ari minini, iyo umuturage akwitabaje hari igihe bigorana kuba wamugeraho byihuse ariko tubaye dufite nk’amagare cyangwa indi nyoroshyangendo byajya bidufasha.”

Aba bajyanama banavuga ko kuba bagenda bakora ubukangurambaga hirya no hino aho bagenda mu baturage, na byo bibasaba kuba bafite ikibafasha mu ngendo zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwimpuhwe Esperance, ashishikariza abajyanama b’ubuzima gukorera mu makoperative, abizeza ko imikorere myiza yayo yazatuma bagera no ku rwego rwo kuba bakwibonera izo nyoroshyangendo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bushimira aba bajyanama b’ubuzima uruhare bagira mu bukangurambaga mu bijyanye n’isuku no gushishikariza abaturage kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Abajyanama b’ubuzima bakorera mu midugudu no mu tugari dutandukanye hirya no hino mu karere no mu gihugu hose, bakagira uruhare mu mpinduka nziza mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage babinyujije mu bukangurambaga bakora.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese ubwo ibyo muvuga murabizi,aba bantu bafite akamaro kanini cyane ahubwo ntago bakeneye inyoroshyangendo bakwiye n’umushahara wa buri kwezi.

Kanani yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Babafasha iki? bakora iki se ko birirwa babeshya abaturage.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Abo bantu bakora akazi gakomeye mujye mubashakira agatike pe.

Ibuscus yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka